Google yahinduye izina rya G-Suite mu mavugurura agamije kongera umusaruro wazo

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 7 Ukwakira 2020 saa 02:45
Yasuwe :
0 0

Ikigo Mpuzamahanga cy’Ikoranabuhanga, Google, cyahinduye izina cyari gisanzwe gikoresha kuri porogaramu zacyo, rihinduka Google Workspace rivuye kuri Google G-Suite.

Google Workspace izaba n’ubundi irimo porogaramu zisanzwe muri G Suite, gusa ikaba ari ntambwe ya mbere y’amavugurura ari gukorwa n’ikigo cyane kuri porogarmu zacyo.

Aya mavugurura agamije korohereza abakoresha Google gukoresha porogaramu zayo ibikorwa byinshi, birimo gukorera akazi mu rugo no kwitabira inama hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ibi Google iri kubishyiramo imbaraga nyuma y’uko icyorezo cya Coronavirus gihatiye abantu gukorera mu rugo, ibintu bizanakomeza nyuma yacyo kuko hari ibigo byinshi birimo Twitter na Google ubwayo byamaze kwemerera abakozi babyo kuzakorera mu rugo kugera muri Kamena umwaka utaha.

Google Workspace rero izafasha Google kubyaza umusaruro aya mahirwe, dore ko iri kuvugurura porogaramu zayo nka ‘Google Meet’ ku buryo zarushaho korohereza abakoreera mu ngo zabo gukora neza kandi bitabagoye.

Mu yandi mavugurura azabaho harimo guhindura amabara ya porogaramu za Google Sheet, Google Slides na Google Docs, byose bikazongererwa ubushobozi ndetse n’amabara yabyo agahindurwa.

Izindi serivise zimenyerewe cyane nka Gmail na zo zizavugururwa kugira ngo zongererwe ubushobozi bw’ibyo zishobora gukora. Izirimo Google Drive na Google Calendar na zo zizongerwamo ibindi bice, kugira ngo zirusheho gukora ibintu byinshi no korohereza abazikoresha.

Izina rya Google G Suite ryari rimaze imyaka ine rikoresha kuri porogaramu za Google.

Google yakoze amavugurura agamije korohereza abantu gukorana batari kumwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .