Hasohotse amajwi y’ibanga ya Melania Trump yinubira inshingano ze muri White House

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 2 Ukwakira 2020 saa 05:51
Yasuwe :
0 0

Mu mpeshyi ya 2018, Melania Trump yafashwe amajwi mu ibanga, amwumvikanisha yinubira inshingano ze zo gutegura muri White House hitegurwa noheli, akanamwumvikanisha ababajwe n’uburyo umugabo we yibasiwe nyuma y’icyemezo cyo gutandukanya abana n’ababyeyi babo binjira muri Amerika mu buryo butemewe.

Aya majwi yayafashwe n’uwahoze ari inshuti ye magara wanamubereye umujyanama, Stephanie Winston Wolkoff, yumvikanishijwe kuri CNN mu kiganiro cyitwa “Anderson Cooper 360” ku wa 1 Ukwakira 2020.

Yumvikanisha Melania Trump yinuba, arakaye asa n’utuka abataranyuzwe n’icyemezo umugabo we yafashe mu 2018, cy’uko abinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu buryo butemewe banyuze ku mupaka wa Mexique bazajya batandukanywa n’abana ba bo, n’ubwo nyuma byaje gukurwaho n’urukiko.

Muri ayo majwi, hari aho Melania Trump yumvikanye agira ati “Ngo ndigukora ku bya Noheli da! Ariko nawe urabizi, ni nde wita se ku bya Noheli n’imitako? Ariko nyine ngomba kubikora, sibyo se?”

“Hanyuma nkabikora, nkavuga ko ndigutegura noheli, ukumva abantu na bo batangiye kuvuga, ngo noneho se iby’abana batandukanyijwe n’ababyeyi bimeze bite? Nibampe agahenge, ko ntacyo bavugaga se ubwo Obama yabikoraga?”

N’ubwo yagereranyaga iyo gahunda y’umugabo we n’iya Obama, byari bitandukanye, kuko ku bwa Obama ababyeyi bamburwaga abana, ni abo ubuyobozi bwagaragazaga ko hari impungenge z’uko abafite abana batashobora kubitaho.

Melania Trump kandi hari aho yumvikana yibasira abimukira baza gusaba kuguma muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko ari ababeshyi, ko ibyo baza bavuga ari ibyo baba barigishijwe kugira ngo bazakundirwe kuhaguma.

Uretse aya majwi Wolkoff yashyize hanze, hari n’igitabo yanditse akacyita “Melania and Me”, avuga kuri byinshi yamenye kuri Melania Tump mu gihe cy’imyaka icumi bamaze ari inshuti z’akadasohoka.

Muri iki gitabo yagaragajemo ibyo Melania Trump yavugaga ku mukobwa w’umugabo we, Ivanka, uko umubano n’umugabo we wari umeze, ibyo yavugaga kuri Michelle Obama, ibyo yavugaga ku bigendanye n’abimukira, n’ibindi.

Nyuma kandi Wolkoff yaje no kugaragaraza ko Donald Trump hari email y’ibanga yari afite yakoreshaga muri White House, ibintu bitemewe haba no ku mugore we udafite umwanya muri politike.

Wolkoff na Melania Trump bamenyenya na mbere y’uko Trump aba perezida, aho bombi bari batuye muri New York, nyuma Trump ageze muri White House, yahise agira Wolkoff umujyanama mukuru w’umugore we kugeza mu 2018 ubwo Wolkoff yasezeraga ariko akahavana impamba y’amajwi yafashe mu ibanga.

Amajwi y’ibanga ya Melania Trump yamwumvikanishije yinubira inshingano ze afite muri White House

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .