Iby’ingenzi ukwiye kumenya ku buryo wakwisuzuma kanseri y’ibere

Yanditswe na Ishimwe Deborah
Kuya 8 Ukwakira 2020 saa 09:20
Yasuwe :
0 0

Kanseri y’ibere ni imwe mu ndwara zikomeye kandi zikunze kuzahaza abagore bayirwaye, cyane ko inafata umwanya ukomeye ku mubiri w’abagore. Ni ndwara yibasira abagore barenga miliyoni 2.1 buri mwaka, kandi ikaniharira umubare munini w’impfu ziterwa na kanseri mu bagore.

Muri 2018 Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita kubuzima, OMS, ryatangaje ko abagore 627.000 bapfuye bazize kanseri y’ibere, ni ukuvuga hafi 15% by’impfu zose za kanseri zishe abagore, bikaba byaragaragaye ko idafata abagore bakuze gusa nk’uko abenshi babitekereza.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko kuva mu 1990 kugera mu 2015, umubare w’abari munsi y’imyaka 25 bayirwaye wiyongereyeho 1.48%, ni ukuvuga abagore 100 000.

Ni muri urwo rwego abaganga batanga inama z’uko abagore bose bakwiye guhora biisuzumisha, kuko iyo umenye ko uyirwaye hakiri kare biba bigishoboka ko yavurwa mu buryo bworoshye kandi igakira.

Umujyanama Mukuru akaba n’ inzobere mu ndwara z’abagore mu Bitaro byita ku bagore bya ’Fortis La Femme’ mu mujyi wa Bangalore mu gihugu cy’u Buhinde, Dr Aruna Muralidhar, yasobanuye uburyo bworoshye ushobora gukoresha usuzuma amabere yawe.

Uko wakisuzuma kanseri y’ibere mbere kujya kwa muganga

Buri mugore aba agomba kwisuzuma buri gihe, cyane ko amabere adakunze kugaragaza ibimenyetso byo kubyimba igihe arwaye. By’umwihariko ku bagore bageze mu gihe cyo gucura, bagomba kwisuzumisha bihoraho kuko bafite ibyago byinshi byo kurwara iyi kanseri.

Uburyo bikorwamo, umuntu yegera indorerwamo ye, ubundi agafatisha ibiganza bye hejuru y’ibere abihuje, akareba ko nta mpinduka z’uruhu cyangwa ikibyimba kiriho, akanareba ko nta mpinduka zidasanzwe ku mwanya w’umukara uzengurutse amabere, hafi y’imoko.

Iyo urangije ibyo, intambwe ya kabiri ni ukurambika intoki zawe ku mpande zombi z’aho amabere agarukira, ukajya usa nk’usunika amabere werekeza ku mpande zombi zayo kugira ngo wumve niba nta kibyimba kiri imbere cyangwa inyuma y’ibere. Ujye kandi unabikora igihe ibere riryamye.

Nk’uko Dr Muralidhar abivuga, mu gihe ubonyemo ikibyimba cyangwa indi mpinduka, ntukwiye guhagarika umutima kuko ari ibintu bisanzwe bibaho, bitewe n’imisemburo ya progesterone iza nyuma y’igihe cy’imihango y’umugore.

Yagize ati "Ibibyimba ndetse n’ububabare bikunze kugaragara cyane mu cyiciro cya kabiri cy’ukwezi k’umugore kubera imisemburo ya progesterone".

Hagati aho ariko, ni ngombwa kumenya ko ibibyimba mu ibere buri gihe bitaba ari kanseri, ari na yo mpamvu udakwiye guhita ukuka umutima igihe ucyumvise, ahubwo ukwiye kwisuzumisha kugira ngo ugire amakuru afatika.

Ibimenyetso bya kanseri y’ibere

Igihe ubonye ikibyimba kirengeje ukwezi kwawe k’uburumbuke, cyangwa kigatangira gukura kandi gikomeye ku buryo budasanzwe, igihe kandi habayeho impinduka z’uruhu hejuru no hasi y’ikibyimba, ndetse no mu gihe ubonye amaraso aturuka mu ibere, ugomba guhita wihutira kwa muganga ukisuzumisha.

Ushobora kandi kugira ibibyimba mu kwaha cyangwa amabere akaza imbere cyane, ibi na byo bishobora kukwereka ko amabere yawe atameze neza, ukaba wakwihutira kwisuzumisha.

Kirazira kwicecekera kandi wamaze kugaragaza ibimenyetso twavuze haruguru, ni ngombwa cyane guhita wegera abaganga kugira ngo niba na kanseri yaramaze kugera mu mubiri wawe, amahirwe yo kuyivura hakiri kare igakira abe ari menshi.

Kanseri y'ibere ni imwe mu ndwara zihangakishije abagore ku Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .