Impaka zabaye ndende ku igarurwa rya gahunda ya guma mu rugo mu Bwongereza

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 12 Ukwakira 2020 saa 02:53
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’uko icyorezo cya Coronavirus cyubuye umutwe mu Bwami bw’u Bwongereza, leta irateganya kongera gushyiraho ingamba zirimo Gahunda ya Guma mu Rugo mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’iki cyorezo, gusa iki cyemezo ntikivugwaho rumwe n’inzego z’ibanze z’uduce twibasiwe kurusha utundi, kuko tutifuza ko cyongera gufatwa.

Hashingiwe ku ngano y’icyorezo kiri mu duce runaka, imijyi yo mu Bwongereza yamaze gushyirwa mu byiciro bitatu, aho icya gatatu kigizwe n’imijyi yibasiwe cyane ndetse ishobora gusubizwa muri Guma mu Rugo.

Umujyi wa Liverpool ni umwe mu yibasiwe cyane dore ko uherutse kugaragaramo ubwandu 600 mu bipimo 100 000 byafashwe mu cyumweru cyabanjirije tariki 6 Ukwakira, biwushyira mu duce twibasiwe cyane, ndetse tukaba dushobora gusubizwa muri Guma mu Rugo.

Ubuyobozi bw’umujyi buvuga ko nta mpamvu zifatika zatuma usubizwa muri gahunda ya Guma mu Rugo.

Abinyujije ku rubuga rwa Twitter, Meya wa Liverpool, Steve Rotheram, avuga ko n’ubwo nta kiremeranywaho, Leta yakomeje gupanga gushyira umujyi ayoboye muri Guma mu Rugo kandi nta mpamvu bahawe zifatika.

Ati “Mu gihe twabajije ibimenyetso bishyigikira uwo mwanzuro, nta na kimwe kiragaragazwa.”

Uyu muyobozi wariye karungu yakomeje asobanura ko “twakomeje gusobanura neza ko izo ngamba nshya nizifatwa ari ngombwa ko hatangwa n’inkunga y’amafaranga mu kuzahura akazi n’imishinga biri muri aka gace”, ndetse ko “mu gihe nta kiremeranywaho, ubwo nta gahunda ihari.”

Rotheram n’ubundi yari yaburiye leta avuga ko umunsi bashyizeho gahunda ya Guma mu Rugo, bagomba no kuzirengera ingaruka zayo, zirimo itakara ry’akazi, bityo ko bagomba kuzishyura 80% by’imishahara yose y’abantu bazabura akazi.

Uyu mugabo yongeyeho ko iyo nkunga itagomba kuba isondetse, kuko umujyi ayoboye wari umaze igihe uri gukurura ishoramari rifatika riturutse hanze, bityo ko umunsi wafunzwe, leta igomba kuzishyura agatubutse gahonga igihombo bazagira.

Rotheram avuga ko abakozi bagomba kwitabwaho kurusha abandi ari abakora mu tubari, restaurant, n’inzu z’utubyiniro kuko ari bamwe mu bibasirwa cyane kurusha abandi mu bihe bya gahunda ya Guma mu Rugo.

Usibye Liverpool, indi mijyi nka Westminster na Manchester nayo ishobora gusubizwa muri gahunda ya Guma mu Rugo.

Iyi mijyi ariko nayo yatangiye kwikoma ingamba za Guma mu Rugo ziri kunugwanugwa ndetse Sacha John Edward Lord usanzwe ari inzobere mu bukungu mu Mujyi wa Manchester, yamaze gutangaza ko umunsi umujyi wabo washyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo, azatanga ikirego cye arega Leta kuko aho ibintu bigeze, ibikorwa by’imyidagaduro bitagomba kongera guhagarikwa mu mujyi wabo.

U Bwongereza bwaherukaga gahunda ya Guma mu Rugo yarangiye ku wa 4 Nyakanga, imaze amezi atatu.

Kugeza ubu, iki gihugu kiza ku mwanya wa 12 mu bifite ubwandu bwinshi bw’icyorezo cya Coronavirus, aho kimaze kugaragara ku bantu 603 716, kigahitana 42 825.

Ibikorwa birimo utubari na restaurant bishobora kongera gufungwa mu Bwongereza kubera ubwiyongere bwa Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .