Indege y’ahazaza: Airbus yamuritse igishushanyo cy’indege izakoresha hydrogène

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 22 Nzeri 2020 saa 05:33
Yasuwe :
0 0

Ikigo Mpuzamahanga cy’Abafaransa gikora indege, Airbus, cyerekanye ibishushanyo mbonera bitatu by’indege zidasanzwe giteganya gukora, zifite umwihariko wo kuzifashisha ingufu za hydrogène aho kuba ibikomoka kuri peterori.

Airbus yavuze ko ibintu nibigenda neza, izi ndege zizaba zogoga ikirere mu mwaka wa 2035. Ubwoko bumwe muri ayo atatu yashyizwe hanze bufite ubushobozi bwo gutwara abantu 200 mu bilometero birenga 2000, mu gihe ubundi bwoko buzaba bufite kimwe cya kabiri cy’ubwo bushobozi.

Iki kigo gitangaza ko izi ndege nizimara gukorwa, bizagabanya ingano y’imyuka mibi yoherezwaga mu kirere n’indege, ku buryo byarushaho gusigasira ikirere cy’Isi cyahubanyijwe n’imyuka mibi.

Umuyobozi wa Airbus, Guillaume Faury, yatangaje ko ibi bishushanyo bizahindura urwego rwo gutwara abantu mu kirere.

Yakomeje ati “Iki ni igihe kidasanzwe ku ndege zitwara abagenzi, ikoreshwa rya hydrogène rizagabanya imyuka mibi yoherezwa mu kirere biturutse ku ngendo z’indege.”

Imyuka yangiza ikirere ikomoka ku ndege yiyongereyeho 300% kuva mu 1990, ndetse nta gikozwe, izikuba akandi gatatu kugera mu 2050.

Abahanga bahanze amaso iri koranabuhanga ryo gukoresha ingufu za hydrogène kuko zo zitanduza ikirere ugereranyije n’ingufu za benzine na peteroli zisanzwe zikoreshwa.

Si ubwa mbere Isi igerageje imishinga yo gukoresha ingufu za hydrogène mu ndege, kuko mu ntangiriro z’ikinyejana gishize, ibi bintu byarakozwe ariko ntibyatanga umusaruro kubera ikoranabuhanga ryari rikiri hasi muri rusange.

Hagati ya 2000-2002, Airbus yari mu mushinga uzwi nka ’cryoplane’ watewe inkunga n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) wo kwiga ku ikoreshwa ry’indege igendeshwa na ’hydrogène’ y’igisukika ariko ntiwatanze umusaruro wifuzwa bituma uhagarikwa.

Airbus iri kubigerageza ku nshuro ya gatatu ndetse bijyanye n’iterambere ry’ikoranabuhanga Isi ifite n’iryo itegereje mu myaka ya vuba, hari icyizere ko uyu mushinga wo uzatanga umusaruro.

Ubwoko butatu bw'indege zizakoreshwa n'ingufu za hydrogen bwashyizwe hanze na Airbus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .