00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Indege y’igisikare cya Nigeria yarashwe, Amerika ishobora guhana u Bushinwa: Agezweho mu mahanga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 Nyakanga 2021 saa 10:39
Yasuwe :
0 0

Indege y’Igisikare cya Nigeria yarashwe n’agatsiko k’abashimusi mu Majyaruguru y’Igihugu, ku rugabano rw’Intara za Zamfara na Kaduna, ziri mu zibasiwe cyane n’ibitero by’iterabwoba ndetse n’ubushimusi bumaze kwibasira abanyeshuri barenga 1000 muri izo Leta zombi kuva mu Ukuboza umwaka ushize.

Perezida Muhammadu Buhari aherutse gutegeka igisirikare cya Nigeria gukora ibishoboka byose kikarwanya inyeshyamba n’udutsiko tw’amabandi tumaze iminsi twariyongereye mu ntara ziri mu Majyaruguru ya Nigeria, aho iyo mitwe isigaye ikora ubucuruzi bwo gushimuta abanyeshuri ikabarekura ihawe amafaranga.

Nyuma y’iryo tegeko rya Perezida, ingabo za Nigeria zongereye ibitero by’indege z’intambara muri icyo gice, bikaba ari no muri urwo rwego icyo ku Cyumweru cyarasiwemo indege ya gisirikare.

Amakuru avuga iyo ndege yari ifite ubutumwa bwo gusenya ubwihisho bw’amabandi buri mu bice by’imisozi, ariko nyuma yo kurasa kuri iyo mitwe, ubwo iyo ndege yiteguraga gusubira mu birindiro by’ingabo, yarashweho urufaya rw’amasasu.

Lt Abayomi Dairo wari utwaye iyo ndege yabashije gucika icyo gitero adatawe muri yombi, bikaba ari ubwa mbere igisirikare cyemeye ko indege yacyo yarashweho n’inyeshyamba.

Ubwo Lt Abayomi Dairo wari utwaye indege yarashweho yakirwaga n'Umuyobozi w'Ingabo zo mu Kirere za Nigeria, Oladayo Amao

================================================

U Bwongereza: Boris Johnson yashinjwe gukerensa Covid-19

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, yashinjwe n’uwahoze ari Umujyanama we, Dominic Cummings, kuba yaratesheje agaciro ubukana bw’icyorezo cya Covid-19, ku buryo bishobora kuba byaragize ingaruka mu bwiyongere bw’abishwe na cyo.

Cummings yavuze ko Johnson yifuzaga ko Covid-19 ikwirakwira mu gihugu, aho kugira ngo hashyirweho gahunda za Guma mu Rugo kuko zari bubangamire ubukungu bw’icyo gihugu.

Ahagana muri Nzeri n’Ukwakira umwaka ushize, bivugwa ko Johnson yabwiye abajyanama be ko imibare yerekana ko “Covid-19 yica abantu bari hejuru y’imyaka 80” kandi ko abantu bari munsi y’imyaka 60 badapfa kujya mu bitaro, abandi basigaye bakayikira batanabizi, agashimangira ko ibyo bitagatumye igihugu cyose kijya muri Guma mu Rugo.

Icyakora ku itariki ya 31 Ukwakira, Johnson yaje gushyiraho gahunda ya Guma mu Rugo nyuma y’uko abicwa na Covid-19 barenze 100 ku munsi. Icyo gihe yavuze ko nta gikozwe, ubwandu bwari kugera ku kigero inzego z’ubuzima zitari bubashe guhangana na cyo.

Johnson kandi yashinjwe kuba yaragerageje gukomeza kwitabira inama agirana n’Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II, kandi akazitabira imbonankubone, uretse ko uyu mwanzuro ngo yawuretse nyuma y’inama yagiriwe na Cummings.

Ibiro bya Johnson byahakanye ko uyu mugabo yirengagije ubukana bwa Covid-19, bivuga ko yashyizeho Guma mu Rugo inshuro eshatu kandi akihutisha gahunda z’ikingira kurusha ibindi bihugu mu Burayi, ari na yo mpamvu kuva ku itariki ya 19 Nyakanga, ibikorwa byose byongeye kwemererwa gusubukura nta ngamba zo kwirinda Covid-19 zubahirijwe.

Boris Johnson yashinjwe gukerensa amabwiriza yo kwirinda Covid-19

=================================================

Bezos aritegura kwinjira mu isanzure

Jeff Bezos, umukire wa mbere ku Isi n’umutungo wa miliyari 200$, ari kwitegura kugirira uruzinduko rukomeye mu isanzure, aho ari bugende mu cyogajuru cya New Shepard, cyakozwe n’Ikigo cye cya Blue Origin, kiri gukora ubushakashatsi buzatuma abantu basanzwe bashobora kugirira ubukerarugendo mu isanzure mu myaka iri imbere.

Bezos araba ari kumwe n’abandi bantu batatu barimo n’umuvandimwe we Mark Bezos, bakaba bitezweho gukora urugendo ruri bugere mu birometero 106 uvuye ku Isi, aho bari busohoke mu kirere cy’Isi bakinjira mu isanzure, bakamarayo iminota ine mbere yo kongera kugaruka ku Isi.

Bezos yavuze ko yiteguye neza “Kandi adafite ubwoba, ahubwo afite amatsiko” yo kurebera Isi mu isanzure. Uyu mugabo yari aherutse kwegura ku buyobozi bwa Amazon, avuga ko yifuza gushyira imbaraga mu bindi bikorwa birimo n’iby’ikigo cya Blue Origin.

Urugendo rw’uyu mugabo ruje nyuma y’urw’undi mukire, Richard Branson, uherutse mu isanzure, na we akaba afite ikigo yifuza ko kizajya gitembereza abantu mu isanzure cyitwa Virgin Galactic, aho cyanamaze gutangaza ko urugendo ruzajya rutwara ibihumbi 250$.

Jeff Bezos ari kwitegura kujya mu isanzure ari kumwe n'itsinda ry'abantu bane

================================================

Igikomangoma Harry ari kwitegura kwandika igitabo

Igikomangoma cy’u Bwongereza, Harry, uherutse kwikuraho inshingano yari afite mu Bwami bw’u Bwongereza, ndetse akajyana n’umugore we, Meghan Merkle, gutura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko yamaze kugirana amasezerano n’Inzu itunganya ibitabo ya Penguin Rondom, yo kuzamufasha gusohora igitabo mu ntangiriro z’umwaka utaha.

Igikomangoma Harry yavuze ko yavuze ko “Atazandika iki gitabo nk’Igikomangoma cyavukiye i Bwami, ahubwo azacyandika nk’umuntu usanzwe”, akazagaruka ku bihe byiza n’ibibi yagize mu buzima bwe, amakosa yakoze n’amasomo yayigiyemo, “Kugira ngo yerekane ko hatitawe ku hantu abantu bavukiye, bafite byinshi basangiye mu buzima bwabo.”

Bivugwa ko Harry yasabye uruhushya rwo kwandika icyo gitabo mu Bwami bw’u Bwongereza, nubwo Umujyanama we yatangaje ko atari yiteze kurubona.

Igikomangoma cy'u Bwongereza, Harry, yavuze ko agiye kwandika igitabo kigaruka ku buzima bwe

================================================

Amerika: Umuntu wa mbere witabiriye imyigaragambyo ku Nteko Ishinga Amategeko yahanishijwe igifungo

Paul Allard Hodgkins, umugabo w’imyaka 38 yakatiwe n’Urukiko rwo muri Leta ya Washington D.C igihano cy’igifungo cy’amezi umunani, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kurogoya ibikorwa by’Inteko Ishinga Amategeko ku itariki 6 Mutarama uyu mwaka, ubwo yari mu itsinda ry’abantu ibihumbi bateye Inteko Ishinga Amategeko bagamije kuburizamo umugambi wo kwemeza Perezida Joe Biden kugira ngo asimbure Trump wari watsinzwe amatora.

Hodgkins ari mu bantu 800 bari barashyizwe ku rutonde rwa FBI nyuma y’uko binjiye mu cyumba gikoreramo Sena ya Amerika, nubwo Hodgkins atigeze agira igikoresho yangiza cyangwa ngo agire umuntu akomeretsa.

Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye igihano cyo gufungwa amezi 18, icyakora urukiko rubitera utwatsi kuko Hodgkins yicujije agasaba imbabazi, kandi akaba yaremeye gufatanya n’inzego z’ubutabera mu gihe cy’urubanza.

Byitezwe ko uyu mwanzuro w’urukiko uzagenderwaho mu gufata imyanzuro ku zindi manza zirenga 500 ziri kuburanishwa, ku bantu bagize uruhare mu myigaragambyo karundura yabereye ku Ngoro Ishinga Amategeko ya Amerika, igahitana abantu batanu barimo n’umupolisi.

Nubwo Hodgkins ari we muntu wa mbere uhanishijwe kujya muri gereza, si we wa mbere uhanwe kuko na Anna Morgan-Lloyd wari witabiriye iyi myigaragambyo, yahanishijwe igifungo cy’imyaka itatu gisubitse.

Paul Allard Hodgkins yakatiwe amezi umunani y'igifungo kubera uruhare yagize mu bitero byabereye ku Ngoro Ishinga Amategeko ya Amerika kuwa 6 Mutarama 2021

===============================================

Amerika ishobora gufatira u Bushinwa ibihano bikakaye

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziri gusuzuma ibihano bishobora gufatirwa u Bushinwa, nyuma y’uko bushinjwe gutera inkunga ibikorwa by’ubujura bw’ikoranabuhanga (cyber attacks), bimaze iminsi byibasiye ibigo nka Microsoft n’ibindi bitandukanye ku Isi.

Perezida Joe Biden wa Amerika aherutse kuvuga ko u Bushinwa, binyuze muri Minisiteri y’Umutekano, buherutse gushyigikira ibitero by’ikoranabuhanga byagabwe kuri Microsoft Exchange, ikoranabuhanga rya Microsoft ribitse amakuru arimo ubutumwa bwa email n’andi makuru y’ibigo bikomeye hirya no hino ku Isi.

Abajuru bakorana n’u Bushinwa ngo binjiye muri iryo koranabuhanga, babasha kugera ku makuru y’ibigo birenga 30.000 ku Isi, birimo ibigo by’ubushakashatsi mu by’inkingo, kaminuza zikomeye, ibigo by’imari, ibigo bikorana na Leta mu by’umutekano n’ibindi bitandukanye.

Leta ya Biden iri kunengwa ku kuba iri kugaragaza intege nke mu guhangana n’ibitero by’ikoranabuhanga biturutse mu Bushinwa, nyamara muri Mata uyu mwaka ikaba yarafatiye u Burusiya ibihano bikomeye birimo kwirukana abadipolomate 10, nyuma y’uko Amerika ishinje icyo gihugu kugira uruhare mu bitero byagabwe ku bigo bya Amerika.

Biden yatangaje ko ‘Iperereza rigikomoje”, abagize Leta ye bakavuga ko mu gihe byaba ngombwa, Amerika ishobora gufatira u Bushinwa ibihano by’ubukungu, nubwo abenshi bibaza imiterere y’ibyo bihano na cyane ko ubucuruzi hagati y’u Bushinwa na Amerika buri hejuru ugereranyije ubwa Amerika n’u Burusiya, bityo kubufatira ibihano bikomeye bikaba byagira ingaruka no ku bukungu bwa Amerika.

Perezida Joe Biden ashobora gufatira u Bushinwa ibihano by'ubukungu kubera ibitero by'ikoranabuhanga byagabwe muri Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .