Inseko, umuti tugendana tutabizi

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 5 Ukwakira 2020 saa 11:08
Yasuwe :
0 0

Muri kamere muntu, ikintu tubona kenshi ntitugiha agaciro gikwiye. Nk’ubu uramutse urebye impande yawe, ukitegereza isanzure n’ikoranabuhanga ridukikije, wasobanukirwa neza uburyo ubuzima ari igitangaza.

Hera kuri mudasobwa (na telefoni zibarwa muri mudasobwa) uri gukoresha usoma amakuru ya IGIHE, ni igikoresho gikoranye ikoranabuhanga rihambaye kuva ku kirahuri usomeramo kugera kuri batiri yayo na camera, buri kimwe gikoranye ubuhanga bwasobanurwa amasaha menshi n’inzobere kandi nabwo kubwumva ntibyakorohera buri wese.

Va ku ikoranabuhanga ikoranye ujye mu buryo iboneka, ubare abantu n’ibikoresho bagira uruhare mu ihangwa ryayo kuva ku kirombe cyo muri RDC kugera ku ruganda ruyikora mu Bushinwa, ikazoherezwa i Kigali ukayigura mu iduka riri hirya yawe. Iyi nzira igirwamo uruhare n’abantu ibihumbi ndetse n’inganda nyinshi ku migabane yose y’Isi.

Gusa wowe iyo ukuye amafaranga mu mufuka ukayishyura, wumva nta gitangaje kirimo kuko telefoni iri kuba igikoresho rusange, ndetse izirenga miliyari 1.52 zaragurishijwe umwaka ushize, zituma umubare w’abazitunze urenga miliyari eshatu ku Isi hose, ku buryo kuba umwe muri bo bitagitangaje.

Uko dufata telefoni ni na ko dufata ibindi birimo nk’izuba, igiti, ubutaka ndetse n’isanzure , byose tukabifata nk’ibisanzwe kuko tubibamo kandi ku buntu, ibyo bigatuma tudashungura ngo twumve neza agaciro ka byo.

Ibi kandi ni byo dukora ku nseko. Guseka ni igikorwa rusange ku bantu bose ndetse umwana muto ashobora gutangira guseka ku mezi abiri gusa.

Bigereranywa ko umuntu mukuru ashobora guseka inshuro 17 ku munsi, mu gihe ku mwana zishobora kugera ku nshuro 300. Ibi bituma guseka, kimwe n’ibindi twabonye haruguru, bihinduka ibikorwa bisa nk’ibidafite agaciro kuko tubihuriyeho, nyamara ibi ni ukwibeshya.

Ni ukwibeshya kuko inseko ya nyayo, ya yindi wasetse koko ugatembagara, ishobora kugufasha kugabanya umunaniro ukabije, kugabanya uburibwe, kongera ubwirinzi bw’umubiri, gufasha umutima n’amaraso gukora neza ndetse n’ibindi byinshi.

Aha ni ho hakomotse umugani w’Abayahudi ugira uti “uko isabune isukura umubiri, ni na ko inseko isukura ubugingo”.

Inseko kandi ntifasha gusa mu kugira ubuzima bwiza, ahubwo inaguha igikundiro mu bandi kuko abantu twese dukunda umuntu ushobora kuduha ibyishimo tugaseka.

Kubera izo mpamvu zose, guseka bihabwa agaciro gakomeye ndetse bamwe bakabigereranya nk’umuti, n’ubwo bidasimbura imiti isanzwe, ariko na byo ni ingenzi ku buzima bw’umuntu.

Umugabo witwa Abdullah Mohammed wo muri Syrie yamenyekanye ubwo yashyiraga hanze amashusho ari kwigisha umukobwa we w’imyaka itatu, Salwa, ko urusaku rw’ibisasu atari ikintu cyo kugirira ubwoba, ahubwo ari ikintu gishimishije.

Ibyo yabikoze kugira ngo umukobwa we ajye ahorana akanyamuneza, igihe cyose yumvise ibisasu bituritse ye guhungabana, ahubwo abyishimire kuko yabigize nk’umukino maze aseke atembagare.

Mohammed yashimiwe uburyo no mu bihe bikomeye by’intambara, yakomeje gushakisha uburyo umukobwa we yahorana akamwenyu, ibikomeza kugaragaza akamaro gakomeye ko gushyira inseko ku isura y’umuntu.

Isi igira umunsi mpuzamahanga wahariwe guseka

Ahagana mu 1963, umuhanzi w’Umunyamerika, Harvey Ball, yakoze agashushanyo gato kameze nk’akasetse, kugira ngo gasetse abakozi b’ikigo cyari cyamuhaye akazi ko gushaka uburyo yahanga ibishushanyo bishimisha abakozi mu gihe bari mu kazi.

Aka gashushanyo kashimishije abayobozi b’ikigo yakoreraga, bamwishyura 45$, ndetse ntiyigera akiyandishaho, ku buryo buri wese wari bugakoreshe atari bubihanirwe.

Uko iminsi ishira, aka gashushanyo kakomeje gukundwa, ndetse uko Isi igenda yinjira mu ikoranabuhanga, kaje guherwaho hakorwa utundi dushushanyo tuzwi nka ‘emojis’ dukoresha muri telefoni zacu.

Ahagana mu 1998, Ball yaje kugira igitekerezo cyo gushyiraho umuryango yise ‘World Smiley Foundation’ ugamije ugamije kwita ku bikorwa bigenewe gufasha abana, maze mu mwaka wakurikiyeho, hashyirwaho umunsi mpuzamahanga wo guseka, ukajya wizihizwa buri wa Gatanu wa mbere wa buri Ukwakira.

Uyu munsi washyizweho ugamije kuzirikana ku kamaro ko guseka ku buzima bwa muntu, ndetse no gushishikariza abantu ‘gukora ibikorwa by’ubugiraneza ku bandi’.

Ball yaje kwitaba Imana muri 2001 ku myaka 79, ndetse umuhungu we Charles, yavuze ko se atigeze ababazwa n’uburyo atiyandikishijeho ako gashushanyo, bityo ngo kanamukungahaze.

Uyu mugabo yitwa Harvey Ball, akaba ari we watangije umunsi wo guseka ku Isi
Abayobozi bakomeye ku Isi na bo bajya banyuzemo bakamwenyura (iburyo hari Putin w'u Burusiya, ari kumwe na Angela Merkel w'u Budage
Perezida wa Koreya ya Ruguru akunze kugaragara afite akanyamuneza mu maso
Umwamikazi w'u Bwongereza, Elizabeth II, asekana n'umuhungu we, Igikomangoma Charles
Abana bakunda guseka, bashobora kubikora inshuro 300 ku munsi umwe
Kugira urungano muhuza urugwiro mugaseka, ni iby'agaciro gakomeye
Ubuzima tubamo muri iyi minsi budusaba kumara umwanya munini dukora, ariko ni na byiza kugira igihe runaka ukaganira n'inshuti mukishimana
N'ubwo aba bana ari impunzi, ntibibabuza kwizihirwa bagaseka
Gushinga umuryango bimwenyuza ababikoze
Guseka bituma umuntu agira igikundiro
Kugira umuryango mwiza, uhuza kandi ukagirana ubusabane ni umugisha
Abakinnyi barangwa no guseka mu gihe bishimira intsinzi
Ronaldinho wahoze abica bigacika muri ruhago, yibukirwa ku buryo yakundaga gukina aseka
Umugabo Charlie Chaplin, ni umwe mu bantu ba mbere bakoze filime zasekeje imbaga y'abatuye Isi, na n'ubu zikaba zigikunzwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .