00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Intambara y’u Burusiya na Ukraine ikomeje guhindura isura

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 May 2022 saa 04:30
Yasuwe :

Intambara y’u Burusiya na Ukraine irakomeje, guhera ku wa 24 Gashyantare 2022. U Burusiya bukomeje kurasa ku bikorwa by’ingenzi bya Ukraine, mu gihe ibihugu by’i Burayi na Leta zunze Ubumwe za Amerika bikomeje koherezayo intwaro zigezweho.

 U Burusiya burimo kuvana ingabo mu Mujyi wa Kharkiv
 Umujyi wa Kherson ushobora kwiyomeka ku Burusiya
 Ukraine imaze kuraswaho missiles zisaga 800
 Suède na Finlande zafunguriwe amarembo muri NATO

U Burusiya burimo kuvana ingabo muri Kharkiv

Ubutasi bw’u Bwongereza bwatangaje ko u Burusiya burimo kuvana ingabo mu gace ka Kharkiv, icyo bwise ikimenyetso cy’ingorane zo gufata imijyi minini.

Minisiteri y’Ingabo y’u Bwongereza yatangaje ko Ingabo za Ukraine zirimo guhangana cyane n’iz’u Burusiyamu majyaruguru ya Kharkiv, ndetse zimaze kwisubiza uduce dutandukanye.

Bwatangaje ko uburyo u Burusiya bwimuriye imbaraga nyinshi mu Burasirazuba bwa Ukraine mu bice bizwi nka Donbas, byaciye intege ingabo zari muri Kharkiv.

U Burusiya ngo bwasubije inyuma ingabo zari muri Kharkiv ngo zibanze kwisuganya, mbere yo kugaba ibindi bitero byo ku rwego rwo hejuru.

U Burusiya burimo kuvana ingabo mu bice bya Kharkiv

Missiles hafi 800 zimaze kuraswa kuri Ukraine

Ingabo za Ukraine zatangaje ko ibisasu byo mu bwoko bwa missiles bisaga 788 bimaze kuraswa ahantu hatandukanye muri Ukraine, biturutse ku butaka bw’u Burusiya na Belarus.

Ni ibisasu ngo byarashwe kuva intambara yatangira ku wa 24 Gashyantare 2022.

Ibikorwa byarashwe birimo ibikorwaremezo by’ubwikorezi byo mu Majyepfo n’Uburasirazuba bwa Ukraine, kimwe n’ibikorwaremezo by’ingenzi ku gihugu, nk’uko byatangajwe na Alexei Gromov, umwe mu bayobozi b’Ingabo za Ukraine.

Imirimo yafi miliyoni eshanu imaze gutakara kubera intambara

Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe Umurimo (ILO), watangaje ko imirimo miliyoni 4.8 imaze gutakara kuva intambara yo muri Ukraine yatangira.

Uko gutakaza imirimo kwagize ingaruka ku baturage nibura 30% ugereranyije n’uko byari byifashe mbere y’iyi ntambara.

Muri iryo sesengura, ILO igaragaza ko imirimo miliyoni 3.4 ishobora guhita yongera kuboneka, intambara iramutse ihagaze.

Finlande na Suède byafunguriwe amarembo muri NATO

Mu gihe u Burusiya bukomeje kurasa kuri Ukraine buyihatira kutajya muri NATO, ibindi bihugu bya Finlande na Suède byitezwe ko bisaba kujya muri uyu muryango, ndetse bamwe mu badipolomate bemeje ko bishobora kwemererwa kuwinjiramo byihuse, nk’uko Reuters yabitangaje.

Mu rugendo rushobora kumara umwaka umwe ngo amasezerano asinywe, biteganywa ko ibihugu bihuriye muri uyu muryango bizongera ingabo mu Majyaruguru y’u Burayi, bikorereyo imyitozo ya gisirikare ndetse bitangire n’ubugenzuzi bwo ku mazi.

U Burusiya bwiyemeje gukomeza kurwana intambara ya Ukraine. Iyi modoka y'intambara yafotorewe mu myiyereko ku wa 9 Gicurasi, i Moscow

Gusa muri icyo gihe, Finlande na Suède ntabwo byaba bishobora kungukira ku ngingo y’itegeko ivuga ko igitero kigabwe kuri umwe mu bagize ihuriro, cyafatwa k’ikigabwe ku ihuriro ryose, kugeza Inteko Zishinga Amategeko z’ibihugu 30 zose zemeje ko ibyo bihugu biryakirwamo.

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza yahise anasinya amasezerano y’ubufatanye mu bwirinzi hamwe na Suède ndetse biteganyijwe ko agirira uruzinduko mu Murwa Mukuru Helsinki muri Finland.

U Bwongereza bwatangaje ko bwifuza gufasha ingabo z’ibyo bihugu, ndetse ikazamura urwego rw’ibijyanye no guhererekanya amakuru y’ubutasi.

U Burusiya bwiteguye gufata icyemezo

U Burusiya bwatangaje ko kuba Finlande yajya muri NATO bibangamiye umutekano wayo, nk’uko byemejwe n’Umuvugizi wungirije w’Ibiro bya Perezida w’u Burusiya, Dmitry Peskov.

Yagize ati "Nk’uko tubizi kuva na mbere, ukwaguka kwa NATO ntabwo gutuma Isi itekana, ngo igire amahoro.”

Yavuze ko icyemezo cy’u Burusiya gikurikiraho kizaterwa n’ibyemezo NATO izafata mu bikorwaremezo byayo bya gisirikare.

Yakomeje ati "Bizaterwa n’ibyo uko kwaguka kuzazana, mu kureba ngo aho bashyize ibikorwa bya gisirikare ni hafi cyangwa kure bingana iki uvuye ku mupaka wacu.”

Yavuze ko u Burusiya buzakora isesengura ku nkeke iki gikorwa kizaba giteye, ubundi u Burusiya bugafata ingamba zikwiye mu kwizeza umutekano wabwo.

NATO ikomeje kwaguka isatira imipaka y'u Burusiya

U Budage bushobora kureka gaz y’u Burusiya

Minisitiri w’Imari w’u Budage yatangaje ko bashobora guhagarika kugura gaz mu Burusiya kandi bakabasha kubaho mu bihe biri imbere by’ubukonje.

Minisitiri Robert Habeck yabwiye ikinyamakuru WirtschaftsWoche ko baramutse bazigamye gaz ihagije bakuzuza ibigega bibiri binini bafite, bagakoresha n’imbaraga zose mu kuzigama ibijyanye n’ingufu, "dushobora ku rwego runaka kubasha kunyura mu bihe by’ubukonje mu gihe gaz iva mu Burusiya yaba ihagaze."

U Budage ni cyo gihugu gikoresha gaz nyinshi mu Burayi, ndetse mu mwaka ushize yari yihariye 55% by’ibicuruzwa byose bwatumije mu mahanga.

Gusa ihagarikwa rya gaz y’u Burusiya ry’ako kanya ryagira ingaruka zikomeye ku nganda, bigasubiza inyuma ubukungu.

U Budage bushaka kuzigama gaz ihagije

U Burusiya bubangamiye ituze ry’Isi

Perezida wa Komisiyo y’u Burayi, Ursula von der Leyen, yavuze ko intambara y’u Burusiya na Ukraine ibangamiye ituze ry’Isi yose, anenga imyitwarire y’icyo gihugu kinini mu Burayi.

Kuri uyu wa Kane yagize ati "U Burusiya uyu munsi ni ikibazo ku ituze ry’Isi, mu ntambara ya kinyamaswa kuri Ukraine, hamwe n’amasezerano yabwo n’u Bushinwa ndetse n’ubusabe bakomeje gutanga ko habaho imibanire mishya n’amahanga."

Von der Leyen yaganiraga n’abanyamakuru nyuma y’inama yagiranye na Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani, Fumio Kishida na Perezida w’Inama y’Ubumwe bw’u Burayi, Charles Michel, i Tokyo.

Yakomeje ati "Ubutwererane na Ukraine ni ingenzi cyane mu Burayi, ariko ni n’ingenzi mu gice cya Pasifika, ndete turashaka no kwagura imikoranire yacu n’u Bushinwa. Twizera ko u Bushinwa bukwiye guhaguruka bugaharanira imikoranire y’ibihugu, bwungukiyemo cyane mu guteza imbere igihugu cyabwo."

Perezida wa Komisiyo y’u Burayi, Ursula von der Leyen, yavuze ko intambara y’u Burusiya na Ukraine ibangamiye ituze ry’Isi yose

Kishida we yavuze ko mu gutera Ukraine, u Burusiya bwahungabanyije ituze rmpuzamahanga, aho kuba iry’u Burayi, kimwe n’irya Aziya.

Minisitiri w’u Burusiya yahuye na Ambasaderi wa Amerika

U Burusiya na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bikomeje guhangana ndetse Amerika irimo guha intwaro nyinshi cyane Ukraine irimo kurwana n’u Burusiya.

Hari n’amakuru ko Amerika ari yo yagiye iha Ukraine amakuru y’amerekezo abasirikare bakuru b’u Burusiya baherereyemo, maze ikabarasaho, bigatuma benshi bagwa ku rugamba.

Kuri uyu wa Gatatu Minisitiri wungirije w’Ububanyi n’Amahanga, Sergey Ryabkov, yagiranye ikiganiro na Ambasaderi wa Amerika mu Burusiya, John Sullivan, i Moscow.

Baganiriye ku mubano w’ibi bihugu byombi, uri mu bihe bigoranye muri iki gihe.

Ambasade ya Amerika mu Burusiya yatangaje iti "Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziyemeje gukomeza gufungura amayira y’itumanaho ryacu hamwe na Guverioma y’u Burusiya, hagamijwe guteza imbere inyungu za Amerika ndetse no kugabanya ibyo by’ukwibeshya bishobora kubaho hagati y’ibihugu byacu."

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya yo yasohoye itangazo rigufi, ritatanze amakuru menshi ku byaganiriwbho.

Ukraine igiye gufatira imitungo y’u Burusiya

Perezida Volodymyr Zelensky ku wa Gatatu yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko umushinga w’itegeko, uteganya ifatira ry’imitungo ifite aho ihuriye n’u Burusiya.

Ni igikorwa kizashyirwa mu bikorwa nyuma y’amezi atandatu itegeko rigena ibihe bidasanzwe bya gisirikare rihagarose gukoreshwa.

Mu gihe iryo tegeko ryaba ritowe, Ukraine izaba ishobora gufatira imitungo y’u Burusiya ndetse n’iy’abarusiya iri ku butaka bwa Ukraine.

Umujyi wa Kherson wo muri Ukraine ushobora kwiyomeka ku Burusiya

Ubuyobozi bw’Agace ka Kherson muri Ukraine bashaka gusaba Perezida Vladimir Putin kuba agace kamwe k’u Burusiya, nk’uko Ibiro Ntaramakuru Tass byabitangaje.

Gusa ako gace gashobora kudakoresha itora rya kamarampaka ryo kwiyomeka ku Burusiya, nk’uko byagenze kuri Crimea mu 2014.

Ahubwo ngo bashaka gusaba Putin komeka ako gace ku Burusiya, nk’uko byatangajwe na Kirill Stremousov, umuyobozi wungirije wa Kherson.

Ni igikorwa ngo gishobora gukorwa kugeza mu mpera z’uyu mwaka.

Perezida Putin aheruka kuvuga ko bagomba gutsinda iyi ntambara, byanze bikunze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .