Isi ikomeje gutsindwa urugamba rwo kurinda urusobe rw’ibinyabuzima

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 18 Nzeri 2020 saa 08:17
Yasuwe :
0 0

Umuryango w’Abibumbye washyize ahagaragara raporo y’uko ibyemeranyijweho mu nama yahurije hamwe ibihugu bisaga 196 mu Buyapani mu mwaka wa 2010 byagiye bigerwaho; aho yagaraje ko intego Isi yari yihaye yo kurengera ibidukikije no kurinda urusobe rw’ibinyabuzima itagezweho.

Ibi byagaragajwe muri raporo yiswe ‘The Global Biodiversity Outlook 5’ yamuritswe mu nama rusange ya Loni iri kuba ku nshuro yayo ya 75, kuva ku wa 15 kuzageza ku wa 30 Nzeri 2020.

Zimwe mu ntego Isi yari yihaye icyo gihe zirimo kugabanya ibyuka bibi byoherezwa mu kirere, kurinda ibishanga no kongera amashyamba n’ibindi.

Iyi raporo igararagaza ibi byose bitagezweho, ku buryo bishyira mu kaga urusobe rw’ibinyabuzima rusigaye ku Isi kuko hari inyamaswa ziri kuzimira.

Nk’ubu kuva muri 1970, 70% by’inyamaswa zariho zarazimiye cyane inyamaswa z’inkazi, inyoni n’amafi. Ni mu gihe kandi ibikorwa by’ikiremwamuntu bishobora gutuma inyamaswa zirenga miliyoni zizimira.

Bikekwa ko ibikorwa byo kubaka n’ibindi byototera ibidukikije nk’amashyamba n’ibiyaga, byangije ibintu bifite agaciro ka miliyari 500$.

Iyi raporo igaragaza ko hari aho intego zagezweho igice kimwe, harimo nko kubungabunga ibidukikije, byagezweho ku kigero cya 44%, bivuye kuri 29% byariho mu mwaka wa 2000.

Iyi raporo kandi ivuga ko hari byinshi byakozwe mu rwego rwo kurengera amashyamba, ariko ko ari bike ugereranyije n’iyangirika ryayo hirya no hino ku Isi.

Ibishanga na byo bikomeje kwangirika mu gihe igabanuka ry’amafi naryo riri mu bihangayikishije.

Iyi raporo ivuga ko by’umwihariko, ikwiyongera kwa pulasitike mu nyanja ari kimwe mu byahungabanyije imibereho y’amafi cyane, kuko byongera ubumara mu mazi ndetse bikanagira izindi ngaruka nyinshi.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurinda urusobe rw’ibinyabuzima muri Loni, Elizabeth Maruma Mrema, yavuze ko ikiremwamuntu ari cyo kigena uko Isi yazaba imeze mu myaka iri imbere.

Yagize ati” Uko tubyaza Isi umusaruro mu buryo butaboneye, ni na ko tubangamira imibereho myiza yacu, umutekano n’ubusugire bwacu.”

Ku rundi ruhande, uyu muyobozi avuga ko hari icyizere cy’uko ibintu bizarushaho kugenda neza mu gihe Isi yakoresha imbaraga zikenewe. Yatanze urugero ku nyamaswa 40 zari mu kaga ko kuzimira, ariko magingo aya zikaba zikiriho kuko zarinzwe cyane.

Mu ntego 20 zigabanyijemo ingeri 60; ingeri 7 ni zo zagezweho neza, 38 bigaragara ko ziri kwitabwaho, 13 ntizitaweho, mu gihe 2 ntakirazikorwaho.

Iyi raporo isohotse mu gihe hateganyijwe indi nama yo kongera kwiha izindi ntego zo kubungabunga ibinyabuzima mu myaka icumi iri imbere, iteganyijwe muri Mata 2021. Byitezwe ko izibanda ku buryo 30% by’Ubuso bw’uyu Mubumbe byabungabungwa neza, bigaharirwa kwita ku binyabuzima.

Amashyamba ni kimwe mu byibasiwe n'iyangirika ry'ibidukikije

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .