Koreya ya Ruguru yishe inatwika umuyobozi wo muri Koreya y’Epfo

Yanditswe na Ishimwe Deborah
Kuya 24 Nzeri 2020 saa 03:54
Yasuwe :
0 0

Abasirikare ba Koreya ya Ruguru barashe, umuyobozi ukorera ishami ry’uburobyi muri koreya y’Epfo, bahita banatwika umurambo we.

Koreya y’Epfo yavuze ko uyu mugabo yaburiwe irengero nyuma y’uko yari ari mu bwato bugenzura umutekano hafi y’umupaka ugabanya amazi ya Koreya zombi.

BBC ivuga ko nyuma y’igihe uyu mugabo aburiwe irengero, umurambo we waje gusangwa mu mazi, ufite igikomere cy’amasasu ndetse wanatwitswe.

Minisiteri y’Umutekano muri Koreya y’Epfo yamaganye iki gikorwa icyita icy’ubunyamaswa.

Zimwe mu mpamvu ziri gushyirwa mu majwi zaba zatumye uyu mugabo yicwa ngo ni uko yaba yaketsweho ko ashaka kwinjiza Covid-19 muri Koreya ya Ruguru, cyane ko iki gihugu cyashyizeho gahunda yo ‘kurasa-ukica’ ku muntu wese ucyetsweho ko ashaka kwinjiza iki cyorezo muri iki gihugu.

Koreya ya Ruguru ntiragira icyo itangaza kuri iki gikorwa.

Si ubwa mbere Koreya ya Ruguru ishinjwa kwica abasivile bo muri iki gihugu bahora barebanye ay’ingwe kuko no mu 2008 hari uwo abasirikare bayo barashe, ubwo yari ari mu bikorwa by’ubukerarugendo hafi y’umupaka uhuza ibihugu byombi.

Ubu bwicanyi ngo bwabereye muri aya mazi ari hafi y'ikirwa cya Yeonpyeong aho ibihugu byombi bigabanira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .