Menya abakandida basa n’abamizwe na Trump na Biden mu rugendo rwo guhatanira kuyobora Amerika

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 12 Ukwakira 2020 saa 01:01
Yasuwe :
0 0

Buri myaka ine muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hakorwa amatora aba agamije gushaka umuntu uzayobora iki gihugu. Ni amatora kuva mu myaka 150 yagiye yegukanwa n’abakandida babaga batanzwe n’ishyakaka ry’aba-démocrate cyangwa aba-républicain nubwo muri iki gihugu hari andi mashyaka arimo Green party n’andi.

Uretse abakandida baba batanzwe n’amashyaka, George Washington wabaye Perezida wa Mbere wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika niwe mukandida wenyine wigenga wegukanye uyu mwanya.

Kimwe n’uyu mwaka izina rya Donald Trump watanzwe n’ishyaka ry’aba- républicain n’irya Joe Biden watanzwe n’aba- démocrate asa n’ayamize andi ku buryo hari abantu bazi ko aribo bakandida bonyine bari guhatanira uyu mwanya wo kuyobora Amerika.

Bitandukanye n’uko benshi babikeka Joe Biden na Donald Trump muri uru rugamba rwo guhatanira kuyobora Amerika bahanganye n’abandi bantu babiri aribo Howie Hawkins na Jo Jorgensen.

Howie Hawkins ni muntu ki?

Howie Hawkins ni umwe mu bakandida bari guhatanira kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gihe cy’imyaka ine iri imbere, yatanzweho umukandida n’ishyaka rya Green Party.

Hawkins yavutse mu 1952, avukira muri Leta ya California mu Mujyi wa San Francisco, amashuri ye yayize muri ‘Dartmouth College’.

Uyu mugabo yamenyekanye cyane ubwo yagaragazaga ko adashyigikiye intambara Amerika yarwanye muri Vietnam ndetse n’ikoreshwa ry’imbaraga za nucléaire. Yinjiye bwa mbere muri iri shyaka rya Green Party mu 1984.

Muri gahunda ye yo kwiyamamaza ashyigikiye ko amahirwe mu bijyanye n’ubukungu yagera kuri buri wese, kandi ibikorwa by’iterambere byose bikagerwaho harengerwa ibidukikije.

Uyu mugabo akaba yaratanze, Angela Nicole Walker nawe wo muri iri shyaka nk’uwamubera Visi Perezida mu gihe yaba atsinze amatora.

Menya Jo Jorgensen watanzwe na Libertarian Party

Jo Jorgensen ni umukandida wa kane uri guhatanira kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatanzwe n’ishyaka ry’aba- Libertarian, nyuma yo kwemezwa mu nama rusange yabaye ku wa 23 Gicurasi 2020. Ni ubwa mbere iri shyaka ryatanga umukandida w’umugore ngo arihagararire mu matora y’umukuru w’igihugu.

Iri shyaka kandi mu 1996 ryigeze gutanga uyu mugore ho umukandida nka Visi Perezida.

Jorgensen yavukiye muri Leta ya Illinois, mu Mujyi wa Libertyville, amashuri makuru yayarangirije muri Baylor University mu 1979.

Yagiye akora imirimo itandukanye irimo kuba ushinzwe ubucuruzi mu kigo gikora ibikoresho by’ikoranabuhanga cya IBM ndetse nyuma aza gutangiza ikigo cye gicuruza porogaramu za mudasobwa muri Carolina y’Amajyepfo.

Mu 2002 yaje kubona impamyabumenyi y’ikirenga mu bijyanye n’imitekerereze ya muntu yakuye muri ‘Clemson University’.

Mu bikorwa byo kwiyamamaza kwe akunze kuvuga ko ari we mahitamo meza ku banyamerika, akemeza ko hagati ya Donald Trump na Biden ko ntawukwiye guhabwa aya mahirwe yo kuyobora Leta Zunze Ubumwe Za Amerika. Uyu mugore yatanze Jermy Cohen nk’uzamubera Visi Perezida mu gihe azaba atowe.

Amatora y’umukuru w’igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ateganyijwe kuba ku wa 03 Ugushyingo ndetse nk’uko bimaze kumenyerwa abasesenguzi mu bya politiki bemeza ko amahirwe yo kuyegukana ari hagati ya Biden na Trump ko aba bakandida bandi batazakoramo.

Jo Jorgensen ni umwe mu bahataniye kuyobora Leta Zunze Ubumwe Za Amerika
Howie Hawkins yatanzwe n'ishyaka rya Green party

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .