Mu mezi atatu gusa, Amerika imaze kwima Visa Abashinwa barenga 1.000

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 10 Nzeri 2020 saa 08:42
Yasuwe :
0 0

Mu gihe umubano hagati y’ibihugu byombi ukomeje kuzamba, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagaragaje ko zimaze kwima visa abanyeshuri n’abandi bashakashatsi barenga 1000 ibashinja gukorana bya hafi n’igisirikari cy’u Bushinwa.

Amerika ivuga ko abanyeshuri n’abashakashatsi bakumiriwe kuva muri Kamena kugera magingo aya, byatewe n’uko ari intumwa z’u Bushinwa ziba zije kwiba amabanga n’ikoranabuhanga rikoreshwa mu bya gisirikari muri gahunda ngari y’icyo gihugu yo “kwishora mu bikorwa bigari kandi bishyigikiwe byo kwiba ikoranabuhanga n’indi mitungo y’ubwenge, mu rwego rwo guteza imbere ubushobozi bw’igisirikari cyabo”.

Itangazo ryasohowe n’Ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka aho muri Amerika rivuga ko ibi byakozwe ari “ukurinda umutekano wa Amerika babuza igisirikari cy’u Bushinwa gukoresha abanyeshuri n’abandi bashakashatsi kuza kwiba ikoranabuhanga n’umutungo w’ubwenge bya Amerika”.

Muri rusange, abanyeshuri bagizweho ingaruka ni bacye kuko u Bushinwa ari cyo gihugu cyohereza abanyeshuri benshi kwiga muri Amerika, aho kuri ubu bagera ku 369.000.

Leta y’u Bushinwa, ibinyujije muri Minisiteri yabo y’ Uburezi, bavuze ko ‘bamaganye ibikorwa bya leta ya Amerika byo kubangamira imigenderanire y’abanyeshuri mpuzamahanga’.

Ibihugu byombi bimaze iminsi birebana ay’ingwe cyane cyane ikibazo kikaba cyarazamuwe na Coronavirus, nyuma y’uko Trump ashinje u Bushinwa kurangara icyorezo kikagera ubwo gikwira Isi, mu gihe u Bushinwa bwo bwavugaga ko kuba Amerika igihugu cya mbere cyibasiwe kurusha ibindi, ari uko cyarangaye.

Ibi byatumye Amerka ihagarika inkunga igenera ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, iwushinja gukorera mu kwaha kw’Abashinwa.

Ingaruka kandi zageze mu bucuruzi, aho ibihugu byombi byashyiriranyeho ibihano n’imisoro ihanitse, ariko ikoranabuhanga ni ryo ryazahariye cyane muri uku kutumvikana, kuko ikigo Huawei cyazanye ikoranabuhanga rya 5G cyibasiwe cyane muri Amerika, ndetse bigakwira n’ahandi hatandukanye ku Isi.

Abanyeshuri n'abashakashatsi barenga igihumbi, bimwe visa zo kujya kwiga muri Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .