NASA yahigiye kuzageza umugore wa mbere ku kwezi bitarenze mu 2024

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 11 Ukwakira 2020 saa 07:28
Yasuwe :
0 0

Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe iby’Isanzure, NASA, cyatangaje ko muri misiyo yayo yiswe Artemis Plan, bwa mbere mu mateka kizohereza umugore wa mbere ku kwezi mu 2024.

Muri iyi misiyo iki kigo kizoherezamo umugore wa mbere ku kwezi, izanoherezwamo umugabo wa kabiri nyuma y’uwagiyeyo mu cyogajuru cya Apollo mu 1972.

Umuyobozi wa NASA, Jim Bridenstine, yahamije ko imyiteguro yo kujya ku kwezi ku nshuro ya kabiri irimbanyije, kandi ko kuri iyi nshuro biteguye kuzakorayo byinshi kurushaho.

Ati “Tugiye gusubira ku kwezi mu buvumbuzi bwa siyansi, inyungu z’ubukungu, no guharurira inzira ikiragano gishya cy’abavumbuzi.”

Biteganyijwe ko mu 2021 NASA izohereza ibyogajuru bibiri bishya ku kwezi binyujijwe mu Kigo cya Kennedy Space Center mu igerageza rigamije kureba imigendekere myiza ya Artemis Plan.

Uretse kuba Artemis Plan izohereza umugore wa mbere ku kwezi, izaba inagamije gushakisha ibintu by’ingirakamaro byaboneka kuri uwo mubumbe nk’amazi cyangwa ibindi. Ikindi kandi ukurikije ikoranabuhanga rishya rizakoreshwa muri iyi misiyo, ngo bizabafasha kugera kure mu bindi bice bitabashije kugerwamo mu 1972.

Biteganyijwe ko abazajya ku kwezi kuri iyi nshuro bazavumbura byinshi kurusha ibyabonywe mu 1972
Bwa mbere mu mateka biteganyijwe ko umugore azagera ku kwezi mu 2024

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .