NASA yohereje ‘robot’ kuri Mars izagaragaza byinshi ku buzima kuri uyu mubumbe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 Nyakanga 2020 saa 07:22
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Abanyamerika Gishinzwe iby’Isanzure, NASA, cyohereje mu kirere ikigendajuru gitwaye ibikoresho bibiri, robot bise Perseverance n’akadege gato kiswe Ingenuity, bizafatanya gucukumbura byinshi mu bigize umubumbe wa Mars.

Icyo kigendajuru Atlas 5 cyahagurutse kuri uyu wa Kane ahazwi nka Cape Canaveral muri Leta ya Florida. Byitezwe ko ibyo bikoresho bizagera kuri Mars ku wa 18 Gashyantare 2021, bikagwa ahantu hameze nk’umukoki kuri Mars, hiswe Jezero.

Iyo robot izaba ishinzwe gukusanya ibimenyetso byaba bigaragaza ko aha hantu hahoze ubuzima. Hazapimwa by’umwihariko ibigize ubutaka bwo kuri Mars, umwuka waho n’ibindi bigize uwo mubumbe.

Mu gukusanya ibimenyetso byagaragaza niba harigeze kuba ubuzima, iyo robot izafata ingero nto z’ubutaka buhari cyangwa ibibuye bihaboneka, ibishyire ahantu hamwe.

Perseverance izagwa mu gace ka Jezero, aho bitewe n’uburyo hafukuye, abahanga batekereza ko mu myaka miliyari 3.5 hari ikiyaga, bityo bigakekwa ko niba harahoze amazi hagomba kuba hari na microbes zahigeze, bityo gusuzuma ubutaka bwaho byatanga amakuru menshi.

Muri Jezero kandi hasa n’ahahuriraga amazi aturutse mu mpande zinyuranye za Mars, igitaka cyaho bishoboka ko ari uruvange rw’icyaturutse hirya no hino, ku buryo kugisuzuma byatanga ishusho y’uko ahandi kuri Mars bihagaze.

Perseverance izaba iri kumwe na drone yiswe Ingenuity, aho NASA ikeneye kumenya niba bishoboka ko ikintu cyaguruka kuri uyu mubumbe, kuko ingufu tubona zikurura ikintu kikaguma hafi y’Isi, zigatuma nk’iyo unaze ikintu hejuru kigaruka hasi, bene izo ngufu kuri Mars ho ni nke yane, ku buryo habarwa ko nibura zingana nka kimwe cya gatatu cy’ingufu ziba ku Isi.

Ibyo bikiyongeraho ko uburemere bw’ikirere cyo kuri Mars ari 1% cy’uburemere bw’icyo ku Isi, ibyo byose bigatuma kukirerembamo bigorana. Ingenuity kandi izafata amafoto y’uko ibintu bimeze kuri Mars.

Bya bice by’ubutaka bizagenda bishyirwa ahantu hamwe bizavanwayo n’indi robot izoherezwa, bishoboka ko bizaba bitarenze umwaka wa 2031.

Iyi robot yiswe Perseverance yitezweho kugaragaza byinshi ku buzima kuri Mars

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .