Norvège yashinje u Burusiya kuba inyuma y’igitero cy’ikoranabuhanga yagabweho

Yanditswe na Tuyishimire Raymond
Kuya 15 Ukwakira 2020 saa 11:01
Yasuwe :
0 0

Guverinoma ya Norvège yashinje u Burusiya kuba iri nyuma y’igitero cy’ikoranabuhanga yagabweho muri Nzeri, ariko ikavuga ko itahamya neza inkomoko yacyo.

Ibi byatangajwe ku wa Kabiri na Minisitiri w’ububanyi n’amaganga wa Norvège, Ine Eriksen Søreide, ubwo yari mu nteko ishinga amategeko. Icyi gitero cyari kigamije kwiba ubutumwa bwa email n’amakuru ya bamwe mu bayobozi bakuru n’abakozi.

Minisitiri Søreide yagize ati "Dushingiye ku makuru guverinoma ifite, twizera ko u Burusiya bwihishe inyuma y’iki gikorwa. Ibi bintu birakomeye kandi bifite ingaruka ku gihugu kigendera kuri demokarasi.”

Ni mu gihe ku rundi ruhande, amabasade y’u Burusiya ihakana yivuye inyuma ibyo iregwa. Yagize iti "Nta bimenyetso bifatika, igihugu cyacu ntabwo cyemera ibi birego, uku ni ukwiyenza, bigamije guhungabanya umubano w’ibihugu byombi."

"Ku mwaka miliyoni zirenga z’ibitero bikorwa mu mahanga kenshi bivugwa ko byakozwe n’u Burusiya, ariko ibi ntibitanga uburenganzira bwo guharabika ubuyobozi mu gihe baba batazi aho byavuye."

Eriksen Søreide yakomeje avuga ko guverinoma izakomeza gushyira imbaraga mu ikoranabuhanga mu gucunga umutekano w’igihugu ndetse no gukomeza kubaka ubufatanye mpuzamahanga.

Abacunga umutekano ndetse n’abakora ubutasi bari gukorana bya hafi ngo babashe gutahura uwaba yarakoze iki gitero.

Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga wa Norvège, Ine Eriksen Soreide, aganira n'itangazamakuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .