Abagenzi Oman yahagaritse kwakira ni abava muri Sudani, Afurika y’Epfo, Nigeria, Tanzania, Ghana, Ethiopia, Guinea na Sierra Leone, Brésil na Liban. Biteganyijwe ko iki cyemezo kizatangira kubahirizwa ku wa 24 Gashyantare kikazamara iminsi 15.
Uretse abagenzi bakomoka muri ibi bihugu, iki cyemezo kinareba abagenzi banyuze muri ibi bihugu mbere ho iminsi 14 bahereye umunsi basabiye uburenganzira bwo kwinjira muri Oman.
Abatarebwa n’iki cyemezo ni abaturage ba Oman, abanyepolitiki n’abakora mu nzego z’ubuzima ndetse n’imiryango yabo.
Iki cyemezo gifashwe nyuma y’uko mu ntangiriro z’uku kwezi Minisiteri y’Ubuzima muri Oman itangaje ko ubwandu bwa COVID-19 buva mu bihugu by’amahanga byiganjemo ibya Afurika bwihariye 18% bw’ubwandu bwose buri muri iki gihugu.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!