PAM yahawe igihembo cy’amahoro ku Isi

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 9 Ukwakira 2020 saa 02:41
Yasuwe :
0 0

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa, PAM, ryahawe igihembo cyo guharanira amahoro ku Isi (Prix Nobel de la Paix 2020) kubera uruhare ryagize mu guhangana n’ibibazo by’inzara ndetse n’amakimbirane ku rwego rw’Isi, ahanini bitewe n’ibibazo by’intambara biri guca ibintu hirya no hino ku Isi.

Umuyobozi wa Komite itanga ibi bihembo, Berit Reiss-Andersen, yavuze ko bahisemo guha PAM iki gihembo kuko “yagerageje kwerekana ibibazo bya miliyoni z’abantu ziri guhangana n’ikibazo cy’inzara ku Isi hose”, avuga ko iki ari igikorwa gikomeye “kuko kwicisha abantu inzara bisigaye bikoreshwa nk’igikoresho cy’intambara”.

Yavuze ko kandi PAM yafashije mu bukangurambaga bugamije kuvugira abatagira kivugira bicwa n’inzara ku Isi, ashimangira ko iki gihembo itagihawe kubera itera ry’icyorezo cya Coronavirus, kuko yari bugihabwe na mbere y’icyo gihe.

Andersen yongeyeho ko nk’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye, ari ngombwa gutanga urugero rwiza rw’uburyo Isi yakwivana mu makuba, ati “ni ingenzi cyane kuba bikorwa n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye. Uyu muryango ugira uruhare rufatika mu kurengera uburenganzira bwa muntu, kandi ibiryo ni kimwe mu by’ibanze abantu dukenera kugira ngo tugire ubuzima bwiza”.

Mu itangazo ryashyizwe hanze, PAM yatangaje ko kuba yahawe igihembo cy’amahoro ari igihamya cy’uko “amahoro no kurwanya inzara bijyana”.

Mu bandi bari bafite amahirwe yo kucyegukana harimo impirimbanyi iharanira guhangana n’iyangirika ry’ikirere, Greta Thunberg kubera uruhare yagize mu kumenyekanisha ikibazo cy’iyangirika ry’ikirere.

Iki gihembo cyari gihataniwe n’abantu 211 ndetse n’ibigo 107, cyatangiye gutangwa mu 1901 aho ugihawe, usibye guhabwa igikombe, anahabwa 870.000£ (arenga miliyari 1 Frw).

PAM yahawe igihembo cy'amahoro kubera uruhare rwayo mu guhashya inzara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .