Paris: Umwarimu yishwe akaswe umutwe n’uwavugaga ngo “Allahu Akbar”, Macron atangaza ko ari igitero cy’iterabwoba

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 17 Ukwakira 2020 saa 05:23
Yasuwe :
0 0

Umwarimu wigisha amateka mu Bufaransa yakaswe umutwe n’umuntu utaramenyekana nyuma y’umwanya muto avuye mu ishuri yigishamo aho yaganiraga n’abanyeshuri ku bijyanye n’amashusho yashushanyijwe agaragaza Intumwa y’Imana, Muhammad.

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yatangaje ko iki ari igitero cy’iterabwoba gishingiye ku myemerere y’Abayisilamu. Uwasagariye uyu mwarimu akamukata umutwe yahise araswa na Polisi arapfa.

Polisi yavuze ko uyu ukekwaho icyaha, yari afite icyuma hamwe n’imbunda, yarashwe na Polisi muri metero 600 aturutse aho uwo mwarimu yiciwe mu Mujyi wa Paris. Uyu mwarimu yari yatewe ubwoba nyuma y’aho mu ishuri yari yazamuye ikiganiro cyo kujyaho impaka hagati y’abanyeshuri ku bijyanye n’ibishushanyo bigaragaza intumwa y’Imana.

Inzego zishinzwe umutekano mu Bufaransa zatangaje ko abandi bantu bane bikekwa ko bafitanye isano n’uyu mugizi wa nabi bamaze gutabwa.

Nyuma y’icyo gitero, Perezida Macron yahise agera aho cyabereye haba inama y’igitaraganya ya Minisiteri y’Umutekano. Yavuze ko iki ari igitero cy’iterabwoba ndetse ko igihugu cyose kiri inyuma y’Abarimu bose.

Ati “Umuturage yishwe uyu munsi kuko ari umwarimu, kandi kubera ko yigishaga ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo.”

Iki gitero cyabaye ahagana saa kumi n’imwe ku isaha y’i Kigali mu gace kitwa Conflans-Sainte-Honorine. Uwo mugizi wa nabi bivugwa ko yasatiriye uwo mwarimu akamukata umutwe asakuza cyane ati “Allahu Akbar”.

Polisi yahise igera aho iki gitero cyabereye itangira iperereza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .