Perezida Kim Jong Un yasabye imbabazi nyuma y’iraswa ry’umuturage wa Korea y’Epfo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 Nzeri 2020 saa 11:10
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Korea ya Ruguru Kim Jong Un yasabye imbabazi nyuma y’iraswa ry’umuturage wa Korea y’Epfo, wari wabanje kuburirwa irengero.

Uwo murobyi w’imyaka 47 yarashwe ku wa Gatanu ushize, araswa n’ingabo za Korea ya Ruguru zivuga ko zirindaga ko yaba azanye Coronavirus mu gihugu cyabo.

Koreya ya Ruguru yahise yoherereza ibaruwa Perezida wa Korea y’Epfo Moon Jae in, ivuga ko ingabo zayo zarashe umuturage we. Muri iyo baruwa, Perezida Kim Jong Un yasabye imbabazi kubw’iryo raswa, ndetse avuga ko bitari bikwiriye.

Abasirikare ba Korea ya Ruguru barashe amasasu asaga icumi umurobyi wo muri Korea y’Epfo, ubwo bamubazaga umwirondoro akanga kuwuvuga ahubwo akagerageza guhunga.

Umujyanama wa Perezida wa Korea y’Epfo, Suh Hoon, yabwiye abanyamakuru ko bamaze kwica uwo murobyi, bafashe ibikoresho yari afite bakabitwika, aho kuba umurambo nk’uko byavugwaga mbere.

Urupfu rw’uwo muturage rwateye umujinya benshi mu batuye Korea y’Epfo ndetse bamwe mu badepite batavuga rumwe n’ubetegetsi basabye Leta kugira icyo ikora.
Perezida Moon Jae in yahise asohora itangazo avuga ko ibyakozwe na Korea ya Ruguru ari icyaha kitababarirwa.

Mu mwaka wa 2008, ingabo za Korea ya Ruguru nabwo zarashe umukerarugendo wo muri Korea y’Epfo muri hoteli imwe muri Korea ya Ruguru, bamuziza ko yazengurukaga hafi y’ahari imbibi zigabanya ibihugu byombi.

Perezida Kim Jong Un yasabye imbabazi nyuma yo kurasa umuturage w'umurobyi wa Koreya y’Epfo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .