Perezida Macron yategetse ko u Bufaransa busubira muri Guma mu rugo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 Ukwakira 2020 saa 10:12
Yasuwe :
0 0

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yatangaje ko igihugu kigiye gusubira mu bihe bidasanzwe bya Guma mu rugo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 cyongeye kubura umutwe n’ubukana bwinshi.

Umukuru w’Igihugu yabitangaje kuri uyu wa Gatatu mu ijambo yagejeje ku baturage ryerekana uko igihugu gihagaze mu guhangana na COVID-19.

Izi ngamba zizatangira kubahirizwa ku wa Gatanu w’iki Cyumweru; kuva uwo munsi nta wemerewe gusohoka mu nzu kereka abajya guhaha ibicuruzwa bya ngombwa ndetse n’abashaka serivisi zo kwa muganga.

Perezida Macron yavuze ko abaturage bazaba bemerewe kujya mu kazi mu gihe abakoresha babo bagaragaje ko bigoye ko bagakorera mu rugo.

Yongeyeho ko bitandukanye n’ingamba zariho muri Werurwe ubwo iki gihugu cyari muri gahunda ya Guma mu Rugo, ibigo by’amashuri n’inganda bizaguma bifunguye.

Ati “Virusi iri gukwirakwira ku muvuduko uhambaye ku buryo nta n’uwigeze atekereza ko uzageraho. Kimwe n’abaturanyi bacu, twugarijwe no kuvuduka kwihuse kwa virusi.’’

“Turi ku rwego rumwe, twugarijwe n’icyorezo cyongeye kubura bwa kabiri kandi tuzi ko kizaba gifite imbaraga ndetse kikanica benshi kurusha mbere.’’

Ingamba nshya zafashwe nyuma yuko mu mezi ashize u Bufaransa bwashyizeho gahunda ya Guma mu Rugo y’amezi abiri nyuma yuko abarwayi n’umubare w’impfu byiyongeraga cyane.

Reuters yanditse ko byatanze umusaruro ariko Coronavirus yongera gusakara ubwo ingamba zoroshywaga ku wa 11 Gicurasi, abantu batangira guhurira mu mashuri, kaminuza, utubari na restaurants.

Imibare yo ku wa Kabiri igaragaza ko abantu 523 bahitanywe na Coronavirus mu masaha 24 yashize, umubare munini wabonetse kuva muri Mata ubwo iki cyorezo cyari gifite ubukana.

Abaganga batanze impuruza ko ahantu hashyirwa abarwayi bakeneye kwitabwaho byihariye hatangiye kuzura.

Kuva icyorezo cya Coronavirus kigaragaye mu Bufaransa, abantu basaga 35,000 bitabye Imana, bituma iki gihugu kiza ku mwanya wa karindwi mu byibasiwe cyane.

Mu ntangiriro z’ukwezi, Perezida Macron yatangaje ishyirwaho ry’amasaha ntarengwa yo kuba abaturage bageze mu ngo zabo mu Mujyi wa Paris n’indi ikomeye ariko abayobozi bagaragaje ko izo ngamba zidahagije mu guhangana n’ubwandu bushya.

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yategetse ko igihugu gisubira mu bihe bidasazwe bya Guma mu rugo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .