Perezida Trump akomeje kwamaganwa kubera gukuramo agapfukamunwa

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 6 Ukwakira 2020 saa 09:11
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, akomeje kunengwa bikomeye n’abantu benshi barimo na Joe Biden bazahangana mu matora y’umukuru w’igihugu, biturutse ku kwigaragaza akuramo agapfukamunwa ubwo yavaga mu bitaro kwivuza Coronavirus.

Yabigaragarije mu mashusho asa na filime yashyizwe ku rukuta rwe rwaTwitter, yafashwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere ubwo yasohokaga mu ndege imbere y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, White House, agasuhuza imbaga yari imuhanze amaso.

Trump yanumvikanye avuga ko “icyorezo cya Coronavirus kidakwiye gutera abantu ubwoba” mu gihe kimaze guhitana abarenga ibihumbi 210 muri miliyoni 7.6 bamaze kugerwaho na cyo, kikaba kandi kimaze kugera muri Leta 22 muri 50 zigize icyo gihugu.

Ayo mashusho akigera kuri Twitter yakiriwe nabi cyane, bamwe bakomoza ku kutambara agapfukamunwa, naho abandi bakavuga ku gupfobya ubukana n’ubukaka bwa Coronavirus.

Umukandida Perezida witegura guhagararira Aba-Démocrates agahangana na Trump mu matora ateganyijwe ku wa 3 Ugushyingo 2020, Joe Biden yasubije ubwo butumwa na we akoresheje amashusho.

Yifashe amashusho yambara agapfukamunwa ayahuriza hamwe n’aya Trump agakuramo, maze yandikaho ati “Udupfukamunwa ni ngombwa, turokora ubuzima bwacu.”

Umwarimu wigisha iby’indwara zandura muri Kaminuza y’Ubuvuzi ya Vanderbilt, Williams Schaffner, we yavuze ko yatewe ubwoba no ‘kumva avuze [Trump] ko COVID-19 atari iyo gutinywa.’

Yakomeje ati “Iyi ni indwara iri guhitana ubuzima bw’abantu ibihumbi ku munsi, yazahaje ubukungu inahagarika abantu ku kazi. Aka ni agakoko kagomba kubahwa kakanatinywa.”

Ni mu gihe Aba- Démocrates barimo na Senateri Chris Coons bavuze ko “Uku ari ugutsindwa k’ubuyobozi ndetse guteye agahinda gakomeye.”

Mu gitondo cyo ku wa 2 Nzeri ni bwo Perezida Trump n’umugore we Melania Trump bajyanywe mu bitaro bya gisirikare bya Walter Reed, nyuma yo gusanganwa COVID-19.

Ku minsi itatu yonyine, Trump yasohotse mu bitaro asubira muri White House, avuga ko yakize asubiye mu kazi, ndetse ko bidatinze asubukura ibikorwa byo kwiyamamaza.

Nyamara hari amakuru avuga ko yatashye adakize neza, kuko yasabye abaganga kumurekura agataha nyuma yo kuvurishwa uruvangitirane rw’imiti irimo n’inkingo zikiri mu masuzuma; akanashyirwa ku mashini zongerera abarwayi barembye umwuka.

Ibi kandi biranahuzwa no kuba hari ubwo yagaragaraga ahumeka bigoranye agakomeza kwihagaraho ngo yakize, ariko bikavugwa ko abaganga bamusanganye Oxygen nke mu maraso.

Ku myaka ye 74 y’amavuko, Trump akomeje gutera impungenge ko ubuzima bwe bushobora kujya mu kaga cyane ko afite n’umubyibuho mwinshi.

Bamwe ariko bavuga ko kwandura kwe kwatewe no gusuzugura icyorezo yakomeje kugaragaza, harimo kutubahiriza amabwiriza ateganywa n’inzego z’ubuzima.

Reuters ivuga ko igitutu cyo kuva mu bitaro atarakira neza cyaturutse ku kuba akomeje kurushwa na Joe Biden amajwi yo kuzegukana umwanya w’umukuru w’igihugu, aho ubu amurusha 10 imbere mu gihugu, na bibiri bya gatatu hanze yacyo.

Ku rundi ruhande, abaganga bari gukurikiranira hafi ubuzima bwa Trump bavuze ko ari gutanga icyizere cyo gukira vuba, akaba yanakora akazi kamusaba gukoresha telefoni.

Kugeza kuri uyu wa Kabiri nta muntu wemerewe guhura na Trump, abamuba hafi na bo bagomba kuba bambaye imyenda y’ubwirinzi.

Ibikorwa byo kwiyamamaza byo ntibiratangazwa igihe bizasubukurirwa.

Perezida Trump yagaragaye akuramo agapfukamunwa kandi ari umwe mu barwaye Coronavirus, byatumye akomeza kunengwa gusugugura iki cyorezo cyugarije Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .