Perezida Trump yajyanywe mu bitaro kubera Coronavirus

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 3 Ukwakira 2020 saa 08:12
Yasuwe :
0 0

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yajyanywe mu bitaro nyuma y’uko agaragaraje ibindi bimenyetso by’indwara ya Coronavirus, birimo kugira umuriro mwinshi ndetse no gucika intege.

Trump yatangaje ko we n’umugore we, Melania Trump w’imyaka 50, banduye Coronavirus kandi ko bagiye gutangira kwishyira mu kato ndetse bagatangira kwitabwaho n’abaganga.

Amakuru avuga ko kuri uyu wa Gatanu, ubuzima bwa Trump w’imyaka 74 bwakomeje kugaragaza ibimenyetso by’uko ashobora kugira ikibazo gikomeye, kuko yatangiye kugira umuriro mwinshi ndetse umubiri we ucika intege uko umunsi wicuma.

Trump kandi yahawe umuti wa Regeneron ukiri mu igerageza, mu rwego rwo kugabanya ibimenyetso by’uburwayi bwe. Ibi kandi byiyongera ku ikipe ngari y’abaganga n’ibikoresho bisanzwe muri White House, byose bigamije kurinda ubuzima bw’umwe mu bantu ba mbere bakomeye ku Isi.

Ibi byose ariko ntibyari bihagije, kuko abaganga ba Trump bamugiriye inama yo kujyanwa mu bitaro bya gisirikari bya Walter Reed, biherereye hanze ya Washington DC.

Ku myaka 74, Perezida Trump ari mu cyiciro cy’abantu bashobora kwibasirwa cyane na Coronavirus, bikiyongeraho ko ari umuntu usanganywe umubyibuho ukabije, byose bikarushaho gushyira ubuzima bwe mu kaga.

Coronavirus ni indwara izahaza abageze mu zabukuru, kuko umunani mu bantu 10 bitabye Imana muri Amerika bari bafite hejuru y’imyaka 65. Ni mu gihe umwe mu bantu 25 urwaye Coronavirus afite hejuru y’imyaka 75, yitaba Imana.

Ku rundi uruhande, umwe mu bantu barindwi, urengeje imyaka 85 yitaba Imana, byagera ku barengeje imyaka 90, umwe muri bane akitaba Imana.

Aha ni ho Daniel Griffin, umuganga w’indwara zandura, yavuze ko Trump afite amahirwe 20% yo gushyirwa ku byuma byongera umwuka.

Ku rundi ruhande, abenshi mu bakorana bya hafi na Trump na bo bamaze kwandura Coronavirus, barimo Bill Stephenie Ukuriye ibikorwa bye byo kwiyamamaza.

Visi Perezida wa Amerika, Mike Pence, we nta bwandu bwa Coronavirus arasanganwa, ari na ko bimeze kuri Joe Biden, wamaze iminota 90 yegeranye na Trump mu biganiro mpaka byahuje aba bagabo bombi ku wa Kabiri w’iki cyumweru.

Trump ubwo yageraga ku bitaro bya Walter Reed aho agiye kumara iminsi avurirwa, ndetse anakorera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .