Perezida w’Abakire? Abaherwe bakomeje gukungahara ku ngoma ya Macron

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 11 Ukwakira 2020 saa 08:45
Yasuwe :
0 0

Ubushakashatsi bwagaragaje ko kuva Macron yatorerwa kuyobora u Bufaransa, umutungo w’abakire wiyongereye cyane nyuma y’aho agabanyirije imisoro batangaga muri gahunda ye yo kureshya ishoramari mpuzamahanga.

Ubwo yari akimara gutorwa, umusoro ku mutungo, Impôt sur la Fortune (ISF), yawugabanyije ku kigero cya 70%. Byahise bituma abantu batangaga ISF bagabanuka bava ku 360000 bagera 120000 mu mwaka wakurikiyeho.

Macron yavugaga ko ibi bizafasha mu kureshya ishoramari mpuzamahanga, bikagarura abashoramari bari baravuye mu gihugu ubwo François Hollande yayoboraga wari warazamuye umusoro ku baherwe bari mu gihugu.

Kuva ku wa 1 Mutarama 2018, umusoro ku mutungo wakuweho hanyuma hashyirwaho undi musoro witwa uw’imitungo itimukanwa, aho ugomba gutangwa n’abantu bafite umutungo urenga miliyoni 1,3 z’ama-euro.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abakire bo mu Bufaransa umutungo wabo wiyongereyeho ¼ uyu munsi ugereranyije n’uko bari bahagaze mu 2017.

Inyungu yabo yazamutse cyane mu 2018 ku kigero cya 60% mu 2018 ndetse bikomeza bityo mu mwaka wakurikiyeho. Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cyitwa France Stratégie bwagaragaje ko abakire 38000 babonye inyungu yikubye 2/3 by’iyo bari babonye mu 2017 kuko bwo byari igice cy’iyo babona ubu.

Kuva aho hashyiriweho umusoro mushya, ibyo aba bakire binjiza byikubye hafi gatanu ugeranyije na gatatu ka mbere y’umusoro. Ubu bushakashatsi bugiye hanze mu gihe umubare munini w’abaturage muri iki gihugu uri guhura n’ibibazo by’ubukungu byatewe na COVID-19.

Amavugurura yashyizweho na Macron mu bijyanye n'imitangire y'imisoro akomeje gutuma abakire batunga bagatunganirwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .