Singapore igiye gutangira guhemba abagore babyaye muri iki gihe cya COVID-19

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 6 Ukwakira 2020 saa 06:51
Yasuwe :
0 0

Leta ya Singapore igiye kujya iha ishimwe ababyeyi babyaye hagamijwe kubashishikariza kororoka nyuma y’aho bigaragariye ko benshi babigendamo biguru ntege kubera amikoro make.

Singapore iri mu bihugu bifite umubare muto w’abana bavuka ku Isi ndetse kimaze igihe kinini kigerageza gushaka uko cyawongera.

Imibare yatangajwe mu 2018 igaragaza ko muri Singapore umugore umwe yabarirwaga kubyara umwana 1,14 .

Minisiteri w’Intebe wungirije wa Singapore, Heng Swee Keat, yatangaje ko haganwe ishimwe ku mubyeyi uzibaruka kuko basanze hari abafashe ingamba zo kubigendamo buhoro.

Yakomeje ati “Twamenye ko COVID-19 yatumye hari ababyeyi bashaka kugerageza kwimura gahunda zabo zo kubyara.’’

BBC yanditse ko Leta itatangaje ingano y’igihembo kizajya kigenerwa umubyeyi wibarutse umwana.

Ubusanzwe hatangwaga ishimwe ringana n’ibihumbi 7,330$ (asaga miliyoni 7 Frw).

Ibihugu byinshi byo ku Mugabane wa Aziya bifite ikibazo cy’umubare muke w’abana bavuka ndetse gishobora kurushaho kwiyongera cyane muri iki gihe cya COVID-19.

Kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka umubare w’abana bavuka mu Bushinwa waragabanutse cyane kuva mu myaka 70 ishize, aho hari harashyizweho gahunda yanenzwe cyane yo kubyara umwana umwe.

Ibi biri kuba muri Singapore bitandukanye cyane n’ibiri kuba mu bihugu by’abaturanyi nka Indonesia na Philippines kuko byo biri hejuru mu kuba haratewe inda nyinshi mu gihe cya Guma mu rugo.

Kugeza ubu Singapore ituwe n’abaturage basaga miliyoni 5.8 batuye ku buso bungana na 721.5 km².

Singapore igiye kujya itanga ishimwe ku bagore babyaye muri ibi bihe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .