Texas: Mu mazi hatahuwemo udukoko twangiza ubwonko

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 Nzeri 2020 saa 09:08
Yasuwe :
0 0

Abaturage baturiye ikiyaga cya Jackson muri Leta ya Texas, baburiwe ko batagomba gukoresha amazi ya robine aturuka muri icyo kiyaga kuko hari microbe zangiza ubwonko zabonywe mu mazi akwirakwizwa muri ako gace.

Izo microbe zasanzwe muri ayo mazi, zishobora gutera ikibazo gikomeye ku bwonko ku buryo byageza no ku rupfu
.
Ubu abayobozi muri ako gace batangaje ko bari gushyira imiti muri ayo mazi ariko ko batazi igihe bizamara. Mu minsi ya mbere bikigaragara, usibye kuyakoresha mu kumanura umwanda wo mu bwiherero, abaturage nta kindi bemerewe gukoresha ayo mazi.

Gusa kuri uyu wa Gatandatu uyu muburo wakuweho, maze abaturage bemererwa kuba bayakoresha no mu bindi ariko bakabanza kuyateka neza ku buryo microbe zipfa. Ikindi ni uko abaturage bagiriwe inama yo kwirinda ko mu gihe bari koga, amazi yabajya nko mu mazuru.

Uyu mujyi waburiye kandi abana hamwe n’abantu bakuze ndetse n’abandi bafite intege nke ko mu gihe bayakoresheje, baba bafite ibyago byinshi byo kugirwaho ingaruka nayo.

Abaturage basabwe kwirinda gukoresha amazi adatetse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .