Trump arateganya gufunga TikTok muri Amerika

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 1 Kanama 2020 saa 08:06
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko ateganya gufunga urubuga nkoranyambaga rwa TikTok muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma y’igihe inzego z’umutekano muri iki gihugu zivuga ko rushobora kuba ari igikoresho cy’ubutasi cy’u Bushinwa.

Abayobozi ba Amerika hamwe n’abagize Inteko Ishinga Amategeko mu byumweru bishize bakunze kumvikana bavuga ko uru rubuga ruteye impungenge, gusa Guverinoma y’u Bushinwa yamaganye ibyo bivugwa by’uko irwifashisha mu bikorwa by’ubutasi.

Kuri uyu wa Gatanu, Trump yabwiye abanyamakuru ati “Turi kugenzura TikTok. Dushobora guhagarika TikTok. Dushobora kugira ibindi bintu dukora.”

Trump yavuze ko hari amahitamo atandukanye ashobora gukorwa, ko bizarebwaho neza mu gihe kiri imbere.

Ibinyamakuru bitandukanye byatangaje ko bishoboka ko ubuyobozi bwa Trump bwasaba ba nyiri uru rubuga nkoranyambaga aribo sosiyete ya ByteDance, ko imikorere yarwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yajya mu maboko y’indi sosiyete.

Bivugwa ko Microsoft yaba iri kubera uburyo yagura ibikorwa bya TikTok muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ku rundi ruhande, Umuvugizi wa TikTok yatangaje ko ayo makuru yose kugeza ubu akiri ibihuha ndetse ko yizeye ko uru rubuga ruzakomeza gutera imbere.

Microsoft nayo ntacyo iratangaza ku kuba yagura ibikorwa by’uru rubuga.

Trump arateganya gufunga TikTok muri Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .