Trump na Kim Jong Un bandikiranye amabaruwa 25 y’ibanga

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 10 Nzeri 2020 saa 09:22
Yasuwe :
0 0

Perezida Donald Trump wa Amerika, mu ibanga rikomeye, yandikiranye amabaruwa 25 y’ibanga n’Umuyobozi wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un, wigeze gutera ubwoba Isi ubwo yavugaga ko yiteguye gukoresha ibitwaro bya kirimbuzi igihugu cye gifite, bishobora kurasa kugera muri Amerika.

Ni amabarwa aba bombi bandikiranye nyuma yo guhurira ku nshuro ya mbere muri Singapore muri 2018, abarinzirizwa n’iyo Kim Jong Un yandikiye Trump ku wa 25 Ukuboza, amubwira ko ‘yashimishijwe n’inama yabahuje, anasaba ko hategurwa indi’.

Trump yamusubije nyuma y’iminsi itatu, amubwira ko ‘yiteze ko bazagera ku bintu bikomeye mu kuzahura umubano w’ibihugu byombi’, byari bimaze hafi umwaka byotsanya igitutu, ndetse Trump akaza kuvuga ko ‘Kim Jong Un yari yiteguye kwinjira mu ntambara, iyo ataza gushyiraho ibiganiro hagati yabo bombi byahosheje ayo makimbirane’.

Icyifuzo cya Kim cyaje gushyirwa mu bikorwa, kuko aba bagabo bombi baje kongera guhurira muri Vietnam ndetse no mu gice gitandukanya Koreya ya Ruguru n’iy’Epfo.

Aya mabaruwa yasohotse mu gitabo “Rage’ cya Bob Woodward, cyagaragaje ko usibye amabaruwa abiri aba bombi bandikiranye akajya no hanze, umubano wabo wakomereje mu gikari kandi wari umeze neza.

Ibintu byaje guhinduka nyuma gato, ubwo Kim yandikiraga Trump amubwira ko yatengushywe n’icyemezo cy’ingabo za Amerika cyo gusubukura imyiozo ya gisirikari hagati y’icyo gihugu na Koreya y’Epfo. Icyo gihe Kim yanditse ko “atahisha ibyiyumviro bye kuri iyo ngingo”.

Iyi myitozo n’ubundi ni kimwe mu bintu byakomeje gutuma Koreya ya Ruguru ishyira imbaraga mu kubaka ibitwaro kirimbuzi, kuko yumvaga imyitozo y’ibihugu bibiri by’abanzi kandi ibera hafi yayo, ‘ari ikibazo gikomereye umutekano wayo’.

Woodward avuga ko hari ubwo Trump yasabye Kim ko bajyana kureba filime cyangwa gukina golf, aramubaza ati “ese hari ikindi kintu ujya ukora kitari ukohereza ibitwaro mu kirere? Ngwino tujye kureba filime. Reka tujye kuri golf”.

Hagati aho, abakurikirana hafi ibya politike y’ibi bihugu byombi bavuga ko umubano wa Trump na Kim nta kintu kinini wagezeho, kuko Kim yawukoresheje mu kwiyereka Isi gusa, ibintu bavuga ko byari ingenzi cyane kuri we nyamara byagera ku cyo gusenya ibitwaro bya kirimbuzi nk’uko byari byitezwe, ntihagire ikiba.

Nyuma yo kumenya ko Woodward yahawe ibikubiye muri ayo mabaruwa, Trump yaramuhamagaye amusaba kudatuka Kim Jong Un, ati “ntusebye Kim. Sinshaka kujya mu ntambara y’ibitwaro bya kirimbuzi kubera ko wasebeje Kim”.

Aba bagabo bombi bahuye inshuro 3, bandikirana amabaruwa 27, harimo 25 atari yaramenyekanye mbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .