Trump yakize COVID-19

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 13 Ukwakira 2020 saa 04:42
Yasuwe :
0 0

Umuganga ushinzwe kwita ku buzima bw’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Sean Conley, yatangaje ko ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, Trump yapimwe ibisubizo bikagaragaza ko nta coronavirus ikirangwa mu mubiri we.

Kuri uyu wa Mbere nibwo Trump yapimwe kugira ngo barebe niba nta COVID-19 akirwaye, ibisubuzo byaje kugaragaza ko ntayo afite ndetse hanafashwe n’ibindi bizamini byisumbuye byose bikagaragaza ko yakize.

Hari hashize iminsi na none abaganga batangaje ko Trump yapimwe bikagaragaza ko adashobora guhererekanya iyi virus ku buryo nta mpungenge z’uko yakwanduza umuntu mu gihe yaba agiye mu ruhame.

Yari amaze iminsi ari mu kato muri White House. Ku wa 1 Ukwakira nibwo uyu Mukuru w’Igihugu yari yatangaje ko yanduye Coronavirus ndetse ku munsi wakurikiyeho ahita ajyanwa mu bitaro aho yamaze iminsi itatu.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri ku masaha y’i Kigali, Trump yagaragaye mu ruhame mu gace ka Sanford muri Florida mu bikorwa byo kwiyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe ku wa 03 Ugushyingo aho azaba ahanganye na Joe Biden.

Isuzuma ryagaragaje ko nta Coronavirus ikiri mu mubiri wa Trump

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .