Trump yongeye gusaba ko we na Biden bakorerwa isuzuma ry’ibiyobyabwenge mbere y’ibiganiro mpaka

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 27 Nzeri 2020 saa 07:54
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaba n’umukandida uzahagararira Ishyaka ry’Aba- Républicains mu matora yo mu Ugushyingo, Donald Trump, yongeye gusaba ko uwo bahanganye Joe Biden wo mu Ishyaka ry’Aba-Démocrates, akorerwa ibizamini hakarebwa ko adakoresha ibiyobyabwenge.

Trump yatangaje kuri iki cyumweru ko mbere y’ikiganiro mpaka cya mbere kizamuhuza na Biden ku wa Kabiri, babanza gukorerwa ibizamini by’ibiyobyabwenge bombi.

Yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter ati “Ndasaba nkomeje ko ‘Bakonja riva’ Joe Biden akorerwa isuzuma ry’ibiyobyabwenge, mbere cyangwa nyuma y’ikiganiro mpaka. Birumvikana nanjye niteguye kwemera gukorerwa ibyo bizamini. Kuko hagaragara impinduka zidasobanutse mu buryo yagiye yitwara mu biganiro, ibiyobyabwenge gusa nibyo byaba byarabiteye.”

Ibitangazamakuru byo muri Amerika bitangaza ko impande zombi zamaze gutegura ibikenewe byose mu kiganiro mpaka kizayoborwa n’umunyamakuru wa Fox News, Chris Wallace, harimo ko hatazaba umuco usanzwe wo guhana imikono ndetse hakazanitabira abantu bake mu rwego rwo kwirinda Coronavirus.

Ibyo gupimwa ibiyobyabwenge nta biteganyijwe muri gahunda n’ubwo Trump amaze amezi menshi yibasira Biden bahanganye avuga ko haba hari ibiyobyabwenge ari gukoresha kugira ngo bimuzamurire icyizere n’uburyo ari kwitwara.

Biden yakomeje guhakana ibyo ashinjwa na Trump, ahubwo asaba abamushyigikiye kubahanga amaso bombi bakimenyera ukuri.

Biden yavuze ko muri iki kiganiro mpaka yitezemo ibinyoma no kwibasirwa na Trump, aho yagereranyije Trump n’umuyobozi w’icengezamatwara ry’Abanazi witwaga Joseph Goebbels.

Iki kiganiro mpaka cyo ku wa Kabiri kizabera mu Mujyi wa Cleveland muri Leta ya Ohio, ni ikibimburira ibindi bitatu aba bombi bazahuriramo mbere y’amatora, aho buri kimwe kimara iminota 90, buri wese akereka abamushyigikiye ko ari we ukwiye amajwi yabo kuruta uwo bahanganye.

Perezida Trump yongeye gusaba ko we na Joe Biden bakorerwa isuzuma ry’ibiyobyabwenge mbere y’ibiganiro mpaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .