U Bufaransa: Utubari two mu mijyi ine ikomeye tugiye gufungwa kubera Coronavirus

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 9 Ukwakira 2020 saa 10:33
Yasuwe :
0 0

Muri gahunda u Bufaransa bwafashe zo gukaza ingamba z’ubwirinzi bw’icyorezo cya Coronavirus nyuma yo kubona ko gikomeje gufata indi ntera mu mijyi imwe n’imwe, harimo ko kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 10 Ukwakira 2020, utubari tuzafungwa.

Ni icyemezo kireba imijyi ine ikomeye irimo Lyon, Lille, Grenoble na Saint-Etienne, aho Guverinoma yiyemeje gucungira hafi kuko hari kugaragara ubwandu bushya cyane.

Biteganyijwe ko utubari na za restaurant bikorera muri iyo mijyi bizahagarika gukora mu rwego rwo kwirinda kwandura no kwanduzanya icyorezo.

Ibyo bikorwa byo muri iyo mijyi bifunzwe nyuma y’uko mu ntangiriro z’iki cyumweru mu Murwa Mukuru, Paris, na ho ari uko byakozwe naho mu Mujyi wa Marseille ho hamaze ukwezi ibyo bikorwa bifunzwe.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ejo ku wa Kane, Minisitiri w’Ubuzima mu Bufaransa, Olivier Veran, yavuze ko impamvu izi ngamba ziri gufatwa ari ubwiyongere bukabije bw’ubwandu bushya, cyane ko hari hagaragaye ubungana na 18129.

Ati “Ibintu birarushaho kujya irudubi muri iyi misi. Buri munsi, abantu benshi cyane bari kwandura.”

Gukaza ingamba bije mu gihe imibare igaragaza ko muri icyo gihugu abantu 250 mu 100000, ni ukuvuga 0.25% banduye icyorezo, naho 30% by’ibitanda by’indembe bigenewe abarwayi ba COVID-19.

Ni mu gihe kandi bivugwa ko ejo kuwa Kane ibitaro by’i Paris byatunguwe cyane n’umubare w’abarwayi barembejwe na Coronavirus, aho bihariye hafi kimwe cya kabiri cy’ibitanda by’indembe.

Ku rundi ruhande, hari n’ibindi bihugu by’i Burayi birimo u Buholandi, u Budage, Pologne, Ukraine, na Repubulika ya Tchèque byatangaje imibare y’ubwandu bushya iri hejuru ku wa Kane, tariki 8 Ukwakira 2020.

Impuguke mu by’indwara z’ibyorero zakomeje gutanga impuruza ko u Burayi bushobora kuzigirizwaho nkana na coronavirus muri ibi bihe by’ubukonje.

Kugeza ubu, u Bufaransa buza ku mwanya wa 11 mu bihugu byugarijwe na Coronavirus, ahamaze kwandura 671638. Muri bo abagera ku 100306 barakize, naho 32521 barapfuye.

Mu mijyi ikomeje kugaragaramo umwaduko wa Coronavirus, utubari twatangiye gufungwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .