U Burusiya:Umunyamakuru yitwikiye imbere ya Minisiteri

Yanditswe na Tuyishimire Raymond
Kuya 3 Ukwakira 2020 saa 05:06
Yasuwe :
0 0

Uwari umuyobozi w’ikinyamakuru kigenga cyitwa Koza Press mu Burusiya, Irina Slavina, yapfuye yiyahuriye imbere y’ishami ry’ibiro bya Minisiteri ishinzwe umutekano w’imbere mu gihugu mu mujyi wa Nizhny Novgorod.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo inkuru y’urupfu rw’uyu mugore w’imyaka 47 yamenyekanye, ko yiyahuye yitwikiye imbere ya Minisiteri.

Mbere yuko ibyo biba yari yanditse ku rukuta rwa Facebook amagambo, asa nk’usezera . Ati “Ndabasabye urupfu rwange muzarubaze u Burusiya”.

Bivugwa ko mbere yo kwiyahura Polisi hamwe n’abashinzwe iperereza bari bagiye gusaka iwe hamwe no kugenzura konti ze za banki nkuko abatavugarumwe na leta y’u Burusiya babitangaje .

Hari amakuru avuga ko amakayi ye, mudasobwa ye n’iy’umukobwa we , telefone y’umugabo we ndetse n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga byari byafatiriwe .

Nyuma y’urupfu rwe abashinzwe iperereza bavuze ko batangiye gucukumbura ngo bamenye icyamuteye kwiyahura.

Irina Slavina mu nkuru yandikagaga yajyaga ashinja Leta kudaha ubwisanzure abanyamakuru ndetse no kubakandamiza igamije kubacecekesha.

Slavina yitwikiye imbere y'ishami rya Minisiteri ishinzwe umutekano mu Burusiya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .