U Bushinwa: Umujyi wose ugiye gupimwa nyuma y’ubwandu bwa Coronavirus bwawugaragayemo

Yanditswe na Tuyishimire Raymond
Kuya 12 Ukwakira 2020 saa 08:41
Yasuwe :
0 0

Ubwandu bushya bwa Coronavirus bwatumye hafatwa umwanzuro wo gupima abatuye mu Mujyi wa Qingdao mu Bushinwa bose, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo.

Ibi byemejwe na Komisiyo yita ku Buzima mu Mujyi wa Qingdao, aho yavuze ko izasuzuma abaturage miliyoni icyenda mu gihe cy’iminsi itanu.

Mu itangazo iyo komisiyo yashyize hanze, yagize iti "Umujyi wose uzapimwa mu minsi itanu gusa."

Umujyi wa Qingdao uherereye mu bilometero 700 uvuye mu Majyepfo ya Beijing wagaragayemo abantu batandatu banduye na batandatu bagaragaza ibimenyetso mbere yo ku wa 11 Ukwakira 2020.

Amashusho yafashwe mu Mujyi wa Qingdao, abantu barenga ibihumbi bari kwipimisha Coronavirus.

Iki cyemezo kandi gifashwe nyuma y’aho icyumweru cy’ikiruhuko cya ‘Golden Week Holiday’ kirangiye, kandi kikaba cyaratumye abantu bagendagenda hirya no hino, ibishobora gukwirakwiza icyorezo cya Coronavirus.

Muri werurwe uyu mwaka, umujyi wa Wuhan nawo wapimwemo abantu barenga miliyoni 11 mu gihe mu bihe bitandukanye, imijyi ya Beijing na Ürümqi nayo yagiye ipimwamo abantu benshi mu rwego rwo kwirinda ko icyorezo cyaca urwaho inzego zishinzwe kucyirinda.

U Bushinwa bwagize abarwayi ba Coronavirus bagera ku 85 578 naho abitabye Imana ni 4634.

U Bushinwa bugiye gupima abarenga miliyoni icyenda mu mujyi umwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .