Iyi ndege yafashwe n’inkongi nyuma yo kunyerera mu kayira indege zibanza kunyuramo n’amapine mbere yo gufata ikirere.
Tibet Airlines yatangaje ko abagenzi 113 bari barimo n’abakozi b’indege icyenda ntacyo babaye kuko batabawe bwangu.
Icyakora, hari abagenzi 40 bagize ibibazo byoroheje bahita bajyanwa mu bitaro nkuko byatangajwe n’ubuyobozi bwa Chongqing Jiangbei International Airport.
Urwego rushinzwe Indege za Gisivili mu Bushinwa rwatangaje ko iyo ndege yagize ikibazo cyo kunyerera bigahungabanya moteri yayo, ari nabyo byateye inkongi.
Iyo ndege yari yerekeje mu Mujyi wa Nyingchi mu Ntara ya Tibet. Nubwo inkongi yaherereye muri moteri, haracyakorwa iperereza ngo hamenyekane impamvu nyamukuru y’iyo mpanuka.
Amakuru yamenyekanye ni uko ubwoko bw’indege yakoze impanuka ari Airbus A319 yari imaze imyaka icyenda mu kazi.
Iyi mpanuka ibaye nyuma y’indi yabaye muri Werurwe uyu mwaka y’indege ya sosiyete China Eastern Airlines, yahitanye abagenzi 132 ubwo yahanukaga mu misozi ya Guangxi, mu Majyepfo y’u Bushinwa.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!