U Bwongereza bushobora guhomba miliyari 25 $ mu mwaka utaha nibuva muri EU nta bwumvikane

Yanditswe na Umutoni Rosine
Kuya 16 Ukwakira 2020 saa 02:34
Yasuwe :
0 0

Abasesenguzi bagaragaje ko u Bwongereza niburamuka buvuye mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) nta bwumvikane ku mikoranire nyuma, bizatuma umwaka utaha wonyine buhomba agera kuri miliyari 25 z’amadolari.

Bitangajwe nyuma y’uko Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson agiranye ibiganiro n’abayobozi ba EU, bikarangira ntacyo bumvikanye gifatika ku mibanire y’uwo muryango n’u Bwongereza, ubwo igihe cy’inzibacyuho cyari cyahawe u Bwongereza ngo buve muri EU kizaba kirangiye uyu mwaka.

Ni ibintu CNN yatangaje ko bizasubiza inyuma ubukungu bw’u Bwongereza bwari bwashegeshwe n’ingaruka za Coronavirus.

Kuva muri EU nta bwumvikane, bivuze ko ibicuruzwa by’u Bwongereza byinjira ku isoko rya EU bizazamurirwa imisoro, abongereza bakoraga mu mashami ya EU bagatakaza imirimo n’ibindi. Ni mu gihe kandi EU ari ryo soko rinini ryoherezwagaho ibicuruzwa byakorewe mu Bwongereza.

CNN yatangaje ko isesengura yakoze, rigaragaza ko mu mwaka utaha u Bwongereza buzahomba miliyari 25 z’amadolari, mu gihe bwaba bwivanye muri EU nta bwumvikane ku hazaza h’ubucuruzi.

Inzobere kandi zigaragaza ko kwivana muri EU no gusubira inyuma k’ubukungu bizagabanya imbaraga z’u Bwongereza mu guhangana na coronavirus.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu aribwo Minisitiri w’Intebe Boris asobanura umurongo w’igihugu cye ku kwivana muri EU. Ni mu gihe icyo gihugu muri iki cyumweru cyatangaje ko kitishimiye amananiza EU iri kugishyiraho mu biganiro.

Ibigo bikora isesengura ku bukungu bigaragaza ko ubukungu bw’u Bwongereza buzagabanyuka ku kigero 9.4%, rikaba imanuka rikomeye icyo gihugu cyazaba kigize uhereye mu 1921.

Mu gihe haba habaye ubwumvikane ku bucuruzi hagati y’u Bwongereza na EU, ubukungu bw’icyo gihugu buzazamukaho 4.6 % umwaka utaha. Mu gihe haba habayeho kutumvikana na EU, iryo zamuka rishobora kumanuka rikagera kuri 2.1%.

Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza Boris Johnson ari guhangana nuko u Bwongereza bwava muri EU bwumvikanye n'uwo muryango ku hazaza h'ubucuruzi bw'impande zombi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .