Ubushakashatsi bwagaragaje ko imyanda y’ibinyabutabire ituruka mu myenda iteye impungenge

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 17 Nzeri 2020 saa 10:59
Yasuwe :
0 0

Abashakashatsi bagaragaje ko ibinyabutabire bituruka mu mazi yafurishijwe imyenda bishobora kwangiza uburumbuke bw’ubutaka.

Mu bushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya California yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwagaragaje ko imyanda y’ibinyabutabire bituruka mu mazi y’imyenda yafuzwe, ikunze gukorwa hifashishijwe Polyester na nylon, iri kurushaho kuba myinshi mu kwangiza ubutaka.

Bwerekana ko kugeza ubu toni zirenga 176 500 z’ibi binyabutabire zishyirwa mu butaka, mu gihe izigera ku 167 000 ari zo zinjira mu mazi.

Impamvu ni uko iterambere ryo gusukura amazi yakoreshejwe akongera gukoreshwa rifasha mu gukura imyanda y’ibyo binyabutabire muri ayo mazi, ikibazo ni uko iyo myanda n’ubundi ishyirwa mu butaka, igakomeza guteza ikibazo cyo kwangirika kw’ibidukikije.

Umushakashatsi mu bijyanye no kubungabunga Ibidukikije, Roland Geyer, yavuze ko ibi ari ugukemura ikibazo kimwe hatezwa ikindi.

Yagize ati “Njya numva abantu bavuga ko ikibazo cy’imyanda ituruka mu mazi yafuzwemo imyenda kizakemuka uko ibikorwa byo gusukura amazi yakoreshejwe akongera gukoreshwa bizajya bitera imbere. Ariko icyo turi gukora ni ukwimura ikibazo tukivana mu kwanduza amazi tukijyana mu kwanduza ubutaka.”

Bavuga ko bimwe mu bigomba gukorwa kugira ngo ibi bibazo bikemuke ari ukugabanya ikoreshwa rya Polyester na nylon mu myambaro n’ubwo bikoreshwa mu myambaro iboneka henshi ku Isi.

Aba bashakashatsi bavuga ko hakwiye kugenzurwa uburyo imyanda ishyirwa mu butaka, hirindwa kuyishyira ahabonetse hose. Ibi ngo ni byo bishoboka kuko gushaka gusukura ubutaka bwandujwe n’ibi binyabutabire bihenze cyane kandi bikaba byasaba ikoranabuhanga rihambaye ku buryo bimeze nk’ibidashoboka. Icyiza rero ngo ni ukurinda ahazaza kuko ari byo bishobora gutanga umusaruro.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko ibinyabutabire bituruka mu gufura imyenda yambarwa biteye impungenge

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .