Ubushakashatsi bwagaragaje ko kubyina bishobora gutuma uramba

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 10 Ukwakira 2020 saa 09:43
Yasuwe :
0 0

Ubushakashatsi bwakozwe n’inzobere mu mikorere y’ubwonko zo mu Budage ku bufatanye na Kaminuza ya Otto von Guericke, bwagaragaje ko kubyina umuntu akizihirwa, bishobora gutuma amara imyaka myinshi kurusha umuntu utabyina.

Mu gihe cy’amezi 18 aba bashakashatsi bamaze bakusanya amakuru, basanze kubyina bigira ingaruka nziza ku gice cy’ubwonko cyitwa hippocampus, ari na cyo gifatwa n’indwara nka Alzheimer ndetse n’agahinda gakabije.

Iki gice kandi ni na cyo gishinzwe kugenzura ububiko bw’ubwoko ku buryo umuntu ashobora kwibuka, imyigire ndetse kikanadufasha kugira uburinganire bwuzuye, ku buryo uhagarara ku kuguru kumwe ntugwe.

Iki gice ni cyo abashakashatsi babonyemo itandukaniro mu matsinda abiri y’abantu bari barimo gukorerwaho ubushakashatsi.

Ubu bushakashatsi bwakorewe ku basirikare bavuye ku rugamba kandi bageze mu za bukuru, iki kikaba ari icyiciro gikunze guhura n’indwara zo mu mutwe zirimo agahinda gakabije, kwiheba n’izindi zitandukanye.

Icyaje kugaragara ni uko abasirikare babwiwe kugira umuco wo kubyina bagaragaje ibimenyetso byo kugira ubuzima bwiza, birimo igabanuka ry’ibitekerezo byo kwiheba, igabanuka ry’ubwigunge ndetse n’ubwiyongere bw’icyizere bigirira.

Mu bindi byagaragajwe n’ubu bushakashatsi ni uko kubyina bishobora kukurinda ibibazo birimo umunaniro ukabije, ubwigunge n’ibindi nk’ibyo, kandi bikongera ubushobozi bw’ubwonko bwo kwibuka muri rusange.

Kubyina kandi bigabanya uburibwe, ndetse bigatuma abantu bunga ubumwe, mu gihe mu bantu 2000 babajijwe uko biyumva nyuma yo kubyina indirimbo bakunda, 80% basubije ko bumvise bamerewe neza cyane kurusha uko bari bimeze mbere.

Ingaruka nziza zo kubyina kandi ntizigira ikigero cy’imyaka, ku buryo n’umusaza rukukuri gucinya akadiho bitamugwa nabi.

Aba bashakashatsi bagira abantu inama yo guhagurukira kubyina, kandi ntiwite ku bwoko bw’imbyino runaka kuko buri yose ishobora gutuma uzunguza umubiri kandi ukizihirwa iba ihagije.

Kubyina bishobora gutuma ugira ubuzima bwiza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .