Ubushakashatsi bwerekanye ko abana bari munsi y’imyaka itanu bashobora gukwirakwiza Coronavirus kurenza abandi

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 31 Nyakanga 2020 saa 10:33
Yasuwe :
0 0

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abana bari munsi y’imyaka itanu baba bafite ingano nyinshi ya Coronavirus mu mazuru yabo kurusha abana barengeje iyo myaka n’abantu bakuru.

Abashakashatsi bo muri Lurie Children’s Hospital muri Chicago babitangaje kuri uyu wa Kane mu kinyamakuru JAMA Pediatrics kinyuzwamo amakuru y’ubuvuzi bw’abana.

Ibi byerekanye ko abana bato bashobora kuba bakwirakwiza icyorezo cya Coronavirus mu buryo bworoshye cyane kurenza abantu bakuru.

Inzobere mu buvuzi bw’indwara zandura mu bana Dr. Taylor Heald-Sargent, basesenguye amakuru y’abarwayi 145 bo mu matsinda atatu arimo abana bari munsi y’imyaka itanu, ab’imyaka itanu kugeza kuri 17 ndetse n’abantu bakuze kuva ku myaka 18 kugeza kuri 65.

Yavuze ko abana bari munsi y’imyaka itanu bafite virusi mu mazuru yabo ingana cyangwa irenze iy’abantu bakuru cyangwa abana bafite imyaka irenze iyabo.

Dr Heald-Sargent yagize ati “Inyigo yacu ntabwo igamije guhamya ko abana bato cyane bakwirakwiza Coronavirus cyane kurenza abakuze, ariko birashoboka. Dukwiye kubizirikana tukagabanya ikwirakwira ry’ubwandu ari nako dukomeza kwiga byinshi kuri iyi virusi”.

Yakomeje avuga ko hakenewe ubushakashatsi bwimbitse kugira ngo hemezwe koko niba abana bari munsi y’imyaka itanu bashobora kwanduza Coronavirus kurenza abandi bantu.

Abana bari munsi y'imyaka itanu bashobora gukwirakwiza Coronavirus kurena abandi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .