Ubwicanyi, ibitutsi, ubusambanyi... ibidasanzwe kuri Perezida Duterte wa Philippines

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 13 Ukwakira 2020 saa 08:14
Yasuwe :
0 0

Ubundi mu busanzwe gutukana bifatwa nk’umuco w’abashumba, abantu batagira indero, batakuriye mu muryango, cyangwa batiyubaha. Byakundaga kuba hagati y’abashumba mu gihe babaga baragiye inka, ugasanga baratukana ibitutsi bikomeye, cyane cyane ibivuga ku babyeyi b’abagore, n’ibindi umuntu wiyubashye atatinyuka gusohora mu kanwa ke.

Abanyarwanda bo bati ni “agahomamunwa” kumva umuntu wiyubashye nka perezida w’igihugu yadukira uwo muco twakwita uwa gishumba, w’abantu batarezwe, agatukanira ibitutsi biteye isoni mu ruhame, byongeye atuka abandi bantu bakomeye nka Perezida wa Amerika, Papa n’abandi.

Uwo ni Perezida wa Philippines, Rodrigo Duterte, cyangwa se Hitler wa Philippines nk’uko yiyita. Ni umwe mu baperezida bihariye udushya twinshi kuri iyi si, harimo kumena amaraso y’abanyabyaha biganjemo abacuruza ibiyobyabwenge, ibintu yigamba cyane ndetse akavuga ko azanabikomeza.

Ni byinshi wakwibaza kuri uyu mugabo ugora benshi kumusobanukirwa, hari byinshi yakoze ndetse n’ibyo agikora bituma isi yose icika ururondogoro. Muri iyi nkuru turagaruka kuri bimwe muri byinshi yakoze bigasiga umugani, bamwe bamunengera abandi bakabimushimira.

Amagambo akomeretsa n’ibitutsi nibyo bimuranga

Duterte yigeze kwita Barack Obama “umwana w’indaya”, ubwo yari akiri perezida wa Amerika. Icyo gihe biteguraga guhura ngo baganire ku mubano w’ibihugu byombi, ariko Duterte atangira kumwibasira kuva yamenya ko yashoboraga kuzamubaza ku bigendanye n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu.

Si Obama gusa kandi yatutse mu bakomeye, ahubwo yanahangaye Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatulika ku isi, Papa ubwo yari yasuye Philippines.

Duterte yanyuze mu mihanda abona yuzuye abantu uruvunganzoka, ngo abajije ibyabaye bamubwira ko ari papa wahaje. Niko guhita avuga ati “Papa, muhungu wa maraya, taha ntuzongere kudusura ukundi.” Gusa ibi nyuma yaje kubisabira imbabazi mu rwandiko yandikiye Papa.

Si ibyo gusa kandi ahubwo yanahangaye n’imiryango ikomeye, irimo Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi, yawututse ubwo bazamuraga amajwi basaba iperereza ku ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu rikorwa na Duterte, mu kugira icyo abivugaho mu kiganiro kuri Televiziyo, yeretse Uburayi urutoki rwa musumba zose, bishushanya igitutsi.

Yanibasiye kandi Umuryango w’Abibumbye, ubwo wari ukiyobowe na Ban Kin Moon, avuga ko ntacyo yavugana na we, ko n’umuryango ayoboye ari “uw’ibicucu”.

Yanageze aho arenga gutuka abantu ahubwo yadukira n’Imana Rurema. Yigeze kumvikana ashidikanya kubaho kwayo, ndetse hari nubwo yumvikanye ayituka avuga ko Imana ari ‘Igicucu”.

Udushya ubwo yiyamamazaga ku mwanya w’umukuru w’igihugu

Mu 2016, Rodrigo Duterte wari warahimbwe “The Punisher” (umuhannyi), bitewe no kutorohera na gato abanyabyaha, yavuye ku mwanya wo kuba Meya w’Umujyi wa Davao yari amazeho imyaka 20, ahita atanga kandidature ku mwanya w’umukuru w’igihugu.

Ubwo yiyamamazaga yari afite abamushyigikiye benshi kuko yagaragazaga ko ashyize imbere gushyira igihugu ku murongo no kukimaramo ruswa n’ibiyobyabwenge. Uburyo bwihuse yavugaga azabikoramo ngo ni ugufunga no kurasa abacuruzaga ibiyobyabwenge ndetse n’abanyapolitiki barya ruswa.

Mu gihe abandi bajya ku butegetsi basezeranyije abaturage ibikorwa by’iterambere bazabagezaho n’uburyo bwo kubarindira umutekano n’ibyabo, Duterte we si uko byagenze, ahubwo ibyo yasezeranyije abaturage yiyamamaza harimo kuzica abanyabyaha barenga 100,000. Yabivugaga yeruye avuga ko natorwa bose azabarasa ahereye ku bacuruza ibiyobyabwenge.

Mu kiganiro yagiramye na Aljazeera icyo gihe, yavuzemo ko mu gihe kiri hagati y’amezi atatu n’atandatu azaba yamaze kurandura ruswa burundu. Avuga ikizabimushoboza muri icyo gihe gito, mu gihe abandi bamara imyaka myinshi byarabananiye, yaravuze ati “Biroroshye, nzabarasa bose.”

Yavugaga ko amafi yo mu cyuzi cya Manila azayagaburira imibiri y’abanyabyaha azajya aba yishe ngo ubundi ashishe kahave. Icyo gihe yanahigiye kugarura igihano cy’urupfu cyari cyarakuweho mu 2006.

Mu gihe abandi banyapolitike batinya kwerura ko baca abagore babo inyuma, ndetse n’uwo bimenyekanye ko abikora agakurwaho amaboko na benshi ndetse n’akazi ke kakaba kari mu kangaratete, Duterte we ubwo yiyamamazaga yahishuye ko ubwo yari Meya yari afite abagore babiri n’inshoreke ebyiri.

Ibi yabivugiye ku karubanda, imbere y’abayoboke bagera ku 10,000, Ati “Nari mfite umugore wa mbere ariko ubu ararwaye, mfite undi mugore wa kabiri ukomoka muri Bulacan, mfite kandi n’inshoreke ebyiri, umwe aracyari mutoya arashyushye, undi nawe ni mwiza cyane.”

Yongeye kandi kumvikana asa n’ukina ku mubyimba, umugore w’Umunya-Australia wafashwe ku ngufu n’itsinda ry’abagabo bari bafungiye muri gereza yakoragamo ubwo habaga imyigaragambyo.

Duterte yavuze ko yarebye uwo mugore ukuntu yari mwiza, yumva yifuje ko yakabaye ari we wari kuba uwa mbere mu kumufata ku ngufu. Ibyo byose yabivugaga aseka ubona atewe ishema nabyo.

Umuntu yatekereza ko ayo magambo yavugaga yiyamamaza yari gutuma abantu bamushiraho ndetse bikamubuza abayoboke, nyamara si ko byagenze. Ibiri amambu ahubwo yarakunzwe ashyigikirwa na benshi, abakuru, abato, abagabo n’abagore bose baramukunda baranamushyigikira.

Ibi byaje gutuma ari we utsinda aya matora, ahigitse abandi bane bari bahanganye harimo n’uwari visi perezida icyo gihe, bimugira umuperezida wa mbere wa Philippines wagiyeho akuze kurusha abandi, kuko icyo gihe yari afite imyaka 71.

Ku wa 30 Kamena 2016, nibwo yarahiriye kuba Perezida wa 16 wa Philippines, ubundi atangira akazi. Mu mezi atandatu ye ya mbere, abantu barenga ibihumbi 6 nibo bari bamaze kwicwa mu cyo yise intambara yo guhangana n’ibiyobyanwenge.

Duterte ni umugabo uvugwaho ibintu bitangaje haba nyuma yo kuba Perezida na mbere

Kwica abacuruza n’abakekwaho gucuruza ibiyobyabwenge nta mpuhwe

Kuva ubwo yari Meya w’Umujyi wa Davao, umwanya yamazeho imyaka igera kuri 20, Duterte yahereye aho icyo yise “Intambara ku biyobyabwenge”, aho yashyizeho itsinda ryihariye rishinzwe guhiga bukware umuntu wese ufite aho ahuriye n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, ubundi bakabarasa bakabica.

Yari yarahaye iryo tsinda itegeko rya “Rasa Wica” (Shoot to Kill), na bo ni byo bagendaga bakora, bazenguraka inguni zose z’uwo mujyi wari warabaye isibaniro ry’urugomo no gucuruza ibiyobyabwenge, icyo gihe benshi barishwe.

Ibi byaje gutuma uyu mujyi usubira ku murongo, ibyaha biragabanuka cyane, uhinduka umwe mu mijyi itekanye kurusha iyindi. Gusa ku rundi ruhande hari amarira ya bamwe mu babyeyi biciwe abana bamuvumiraga ku gahera bavuga ko ababo bishwe barenganyijwe, batanahawe umwanya wo kwisobanura.

Ubwo yari Meya bivugwa ko hishwe abantu barenga 5,000 bivuye kuri ayo mategeko ye, naho kuva yaba perezida mu 2016, imibare itangaza ko hamaze kwicwa abarenga 7,000.

Uretse gutanga amategeko yo kurasa bica abanyabyaha, Duterte ubwe yiyemereye ko mu gihe yari akiri meya yigeze kurasa abagabo batatu arabica, abo ngo ni abari bashimuse umukobwa w’umushinwa bakanamufata ku ngufu.

Icyo gihe kandi ngo sibwo bwa mbere yari arashe umuntu kuko ngo n’ubwo yari akiga muri Kaminuza yigeze kurasa umunyeshuri mugenzi we warimo amusebya, anaserereza abandi bana bava mu gace kamwe na we, gusa uwo munyeshuri yarashe ntiyapfuye.

Duterte yagiye yiyemerera ko ubwe yishe abantu abarashe

Raporo yatanzwe icyo gihe yavuze ko yamurashe ku bw’impanuka ubwo barimo bakinisha imbunda, kuko muri ibyo bihe byari byemewe ko abanyeshuri bigana imbunda.

Raporo zimunenga ni nyinshi cyane, we azisubiza iki?

Umuryango mpuzamahanga w’uburenganzira bwa muntu, ndetse n’abayobozi muri kiliziya gatulika, bakunze kumvikana bamaganira kure iri meneka ry’amaraso, gusa Duterte we yabamaganiye kure, avuga ko kiliziya yuzuyemo ruswa ndetse n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, rikorwa na bamwe mu bihaye Imana.

Ibi yasaga n’ubifitiye ibimenyetso kuko akiri umwana ngo yigeze gufatwa ku ngufu n’umupadiri witwaga Mark Falvey, gusa yarabicecetse ntiyabivuga, ahubwo yaje kubitangaza haciye imyaka myinshi, ubwo hari habaye inama y’abasenyeri.

Uwo mupadiri wari unafite ibindi birego by’abana icyenda nabo byavugwaga ko yahohoteye, ntabwo yigeze abiryozwa, ahubwo kiriziya yatangaga indishyi kuri abo bagizweho ingaruka. Duterte abajijwe impamvu atahise abitangaza bikiba, yavuze ko yari akiri muto kuburyo atari kubasha kujya kurega umupadiri muri icyo gihe.

Uretse iyo miryango y’imbere mu gihugu, Duterte yashinjwaga guhonyora uburengazira bwa muntu n’ibihugu byo mu Burayi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Gusa we yakomeje kugaragaza ko ibyo bihugu ahubwo ari byo bidashobotse, ababwira ko hari byinshi bakwiriye kwigira kuri Philippines.

Avuga ko ari naba na we yica abanyabyaha, ariko ngo nko muri Amerika, abapolisi bararasa bakica abirabura babahora ko ari abirabura kandi ngo ntawe ubibaryoza. Avuga ko ahubwo abayobozi abona bafite icyerekezo yemera ari Xi Jiping w’u Bushinwa na Vladimir Putin w’u Burusiya.

Muri Gashyantare 2018, Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, rwafunguye iperereza ku mpfu z’abantu barenga 12,000 bishwe kuva Duterte kuva yajya ku butegetsi, mu cyo yise “intambara ku biyobyabwenge”, mu kwezi gukurikiyeho nibwo Duterte yatangaje ko Philippines igiye kwikura mu masezerano y’uru rukiko, biza no kwemezwa muri Werurwe 2019.

Bike ku buzima bwe bwite

Rodrigo Roa Duterte kuri ubu ufite imyaka 75, yavutse ku wa 28 Werurwe 1945, avukira mu mujyi wa Maasin muri Philippines. Se yitwaga Vicent G. Duterte naho nyina akitwa Soledad Duterte.

Yashakanye na Elizabeth Zimmerman mu wa 1973, baza gutandukana byemewe n’amategeko mu 2000. Babyaranye abana batatu, akaba afite n’undi mwana w’umukobwa yabyaranye n’undi mugore batashyingiranywe Honeylet Avanceña, ari na we bakibana kugeza ubu.

Duterte ngo ni umuntu udakunda kubaho ubuzima bw’ikirenga. Nk’ubu ingoro y’umukuru w’igihugu aba agomba kubamo, we siyo atuyemo, ahubwo yibera mu yindi ishamikiyeho, ngo nibwo aba yumva atuje.

Duterte avuga ko kuba yica abacuruza ibiyobyabwenge ntacyo abyicuzaho
Duterte yivugiye ko afite abagore batandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .