Uko Amerika yari iya mbere ku Isi mu guhangana n’ibyorezo yashegeshwe na COVID-19

Yanditswe na Tuyishimire Raymond
Kuya 20 Nzeri 2020 saa 01:51
Yasuwe :
0 0

Mu minsi 45 mbere y’uko byemezwa ko umuntu wa mbere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yanduye Coronavirus, hari hasohotse icyegeranyo cyari cyakozwe na Global Health Security cyashyiraga iki gihugu ku mwanya wa mbere mu bihugu 195 bifite ubushobozi bwo guhangana n’ibyorezo.

Tariki ya 20 Mutarama 2020 nibwo muri Leta ya Washington hagaragaye umuntu wa mbere wanduye Coronavirus, yari umugabo wari uvuye mu Mujyi wa Wuhan mu Bushinwa. Umuntu wa mbere witabye Imana azize COVID-19 we yatangajwe ku wa 29 Gashyantare 2020.

Kuva icyo gihe, Amerika yigirijweho nkana n’iki cyorezo kuko ifite abantu miliyoni 6,8 bacyanduye mu gihe abandi ibihumbi 202 bapfuye.

Leta ya New York niyo yibasiwe cyane na Coronavirus muri leta 50 zigize iki gihugu, aho yihariye 40% by’impfu zose zimaze kukigaragaramo. Uretse kuba inzego z’ubuzima muri Amerika zigeramiwe, ubukungu bw’iki gihugu bukomeje gushegeshwa na Coronovirus ugereranyije na mbere.

Raporo yakozwe na World Economic Forum yerekanye ko Amerika imaze kugira igihombo ku bukungu kingana na 39.2%. Ni ibintu byaherukaga kuba mu 1947. Iyi raporo igaragaza ko miliyoni 30.2 z’Abanyamerika zimaze gutakaza imirimo guhera ku wa 11 Nyakanga 2020.

-  Byagenze gute ngo igihugu cy’igihangange gishegeshwe na Coronavirus?

Ubwo Coronovirus yamaraga gukwirakwira ku Isi, ibihugu bitandukanye byashyizeho ingamba zo kugikumira. Gusa ubwo muri Amerika ho abayobozi bayobowe na Perezida Donald Trump birengagije nkana amabwiriza yashyizweho n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS yo kwirinda ikwirakwira ryacyo.

Ibi byabaye intandaro ituma Amerika iza mu bihugu 10 bya mbere bifite abaturage benshi bakomeje guhitanwa n’iki cyorezo.

Mu kwirengagiza amabwiriza yashyizweho na OMS yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19, abaturage bakunze kugaragara mu ruhame batambaye agapfukamunwa, badahana intera n’andi mabwiriza.

Amerika yagiye kandi yivuguruza mu byemezo yafashe mu gukumira COVID-19, ibi byerekanwa n’igihe Trump yasohokaga mu Biro bye bya White House agiye gusura ibitaro bya gisirikare.

Icyo gihe yavuze ko agapfukamunwa gafite igihe naho kukambarira. Yagize ati “Nta na rimwe nigeze ndwanya udupfukamunwa ariko nemera nkomeje ko dufite igihe n’ahantu ho kwambarirwa.’’

Ubushakashatsi bw’Ishyirahamwe ry’Abaforomo bo muri Amerika guhera mu mpera za Nyakanga no mu ntangiriro za Kanama bwerekanye ko mu baforomo 21000 bo muri Amerika babajijwe, 42% bavuze ko hari ikibazo cy’ibura ry’ibikoresho byifashishwa nk’ubwirinzi kwa muganga nk’udupfukamunwa n’uturindantoki.

Nyuma yo kubona ko yugarijwe, Amerika yisamye yasandaye aho yatangiye gupima abaturage ngo harebwe ufite Coronavirus. Binyuze mu mushinga wa COVID Tracking Project, kuva muri Nyakanga hafatwaga ibipimo 820 000 ku munsi ariko byaragabanutse bigera ku 700000 ku munsi.

Bamwe mu Banyamerika bavuga ko bategereza ibisubizo hejuru y’ibyumweru bibiri, ibintu bavuga bishobora gutuma ubwandu bukwirakwira mu gihe baba batarabihabwa.

Nyuma y’amezi arindwi iki cyorezo kigaragaye ku butaka bwa Amerika, iki gihugu kiracyahangana n’ingaruka zacyo kuko hashobora gupfa abantu barenga 1000 ku munsi.

Kugeza ubu hari ibihugu bigera kuri 12 byafashe ingamba kare bikaba bitarigeze bigaragaramo umurwayi wa Coronavirus. Ibyo bihugu ni Kiribati, Marshall Islands, Micronesia, Nauru, Koreya ya Ruguru, Palau, Samoa, Solomon Islands, Tonga, Turkmenistan, Tuvalu na Vanuatu.

Ubushakashatsi bwa Kaminuza ya Johns Hopkins bwerekanye ko abarenga miliyoni 29 bamaze kwandura ku Isi mu gihe abamaze kwitaba Imana nibura ari ibihumbi 924 naho abamaze gukira ari miliyoni 19.6.

Ibihugu nka Espagne, u Butaliyani, u Budage, u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byagize umubare munini w’abandura Coronovirus ndetse benshi yarabahitanye; gusa kubera ingamba bimwe muri ibyo bihugu byafashe byatumye umubare w’abapfa n’abarwara ugabanuka.

Ku wa 3 Nyakanga ubwo inshuti n'umuryango baririraga Conrad Coleman Jr. w'imyaka 39 wishwe na COVID-19 ku wa 20 Kamena nyuma y'amezi abiri se na we yitabye Imana
Muri Amerika hari ahagaragaye ibikoresho bike bifasha abaganga kwikingira mu gihe bari mu kazi kabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .