Umugore wa Trump yajyanye mu nkiko uwahoze ari umujyanama we wamwanditseho igitabo

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 14 Ukwakira 2020 saa 08:00
Yasuwe :
0 0

Ubushinjacyaha bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwajyanye mu nkiko Winston Wolkoff wahoze ari inshuti akaba n’Umujyanama wa Melania Trump, ushinjwa kumena amabanga y’umugore wa Perezida Trump ubwo yashyiraga hanze igitabo batabyumvikanyeho.

Mu kirego cyatanzwe kuri uyu wa Kabiri mu Rukiko rw’i Washington, kivuga ko Wolkoff yarenze ku masezerano yasinye ubwo yari umujyanama wa Melania, yo kudashyira hanze amabanga.

Abatanze ikirego barasaba ko amafaranga azava muri icyo gitabo urukiko rwategeka ko afatirwa agashyirwa mu kigega cya Leta kuko cyatangajwe binyuranyije n’amategeko.

Melania Trump avuga ko icyo gitabo cyasohotse atabanje guhabwa inyandiko zacyo ngo azisome yemeze ibigomba gusohoka n’ibidasohoka, nkuko bisanzwe bigenda ku bitabo bivugwamo abantu bakomeye kandi harasinywe amasezerano yo kugirirana ibanga.

Wolkoff yabwiye CNN dukesha iyi nkuru ko nta bwoba atewe n’iterabwoba Melania Trump ari gukoresha ngo amucecekeshe.

Yagize ati “Kuba Perezida n’umugore we bari gukoresha ubushinjacyaha bwa Amerika mu kuncecekesha, ni uguhonyora uburenganzira nemererwa n’Itegeko Nshinga no kurengera kwa Guverinoma ku nyungu z’abantu ku giti cyabo.”

Yavuze ko amasezerano yo kugirirana ibanga yarangiye ubwo amasezerano ye y’akazi mu biro by’umugore wa Perezida yarangiraga.

Igitabo cya Wolkoff cyitwa ’Melania and Me: The Rise and Fall of My Friendship with The First Lady’, aho avugamo ubushuti yari afitanye na Melania Trump n’uko bwaje gusenyuka.

Wolkoff amaze igihe kinini aziranye na Melania Trump. Niwe wahawe ikiraka cyo gutegura ibirori byo kurahira kwa Donald Trump mu 2016. Nyuma yagizwe Umujyanama wa Melania ashinzwe kumwandikira imbwirwaruhame.

Icyatumye Melania na Wolkoff bashwana ni iperereza ryakozwe ku byakoreshejwe mu gihe cyo kurahira kwa Trump, rikagaragaza ko Wolkoff na sosiyete ye banyereje amafarana menshi.

Mu gitabo cye, Wolkoff avuga ko Perezida Trump atari azi umuntu wateguye ibirori byo kurahira kwe. Anavugamo uburyo bagerageje kubuza umukobwa wa Trump, Ivanka Trump kuba yagaragara mu mafoto ari kumwe na se uwo munsi.

Wolkoff avuga kandi ko yafashe Malania amajwi rwihishwa, agaragaza ko atishimiye ingamba ubutegetsi bwa Trump bwagiye bufata ku bijyanye n’abimukira.

Si ubwa mbere ubushinjacyaha bwa Amerika butanga ikirego busaba inkiko kubuza abantu ku giti cyabo gusohora ibitabo bivuga kuri Trump n’umuryango we. Buherutse kurega John Bolton ngo abuzwe gusohora igitabo “The Room Where It Happened,” yanditse ku bihe bye muri White House ubwo yari umujyanama wa Trump mu by’umutekano.

Wolkoff na Melania Trump bahoze ari inshuti z'akadasohoka
Igitabo 'Melania and Me: The Rise and Fall of My Friendship with The First Lady' Wolkoff avugamo ubushuti bwe na Melania Trump n'uko baje gushwana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .