John McAfee wakoze antivirus yamwitiriwe yatawe muri yombi, ashobora gufungwa imyaka myinshi

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 7 Ukwakira 2020 saa 10:06
Yasuwe :
0 0

Umuherwe kabuhariwe mu ikoranabuhanga ririnda ubujura bwo kuri murandasi (cybersecurity), John McAfee, yatawe muri yombi azira kunyereza imisoro kuva mu 2014 kugera mu 2018, ndetse no guhisha umutungo bwite urimo inzu n’imodoka.

Uyu mugabo kuri ubu utuye muri Espagne, yamaze gutabwa muri yombi nyuma y’aho inzego z’ubushinjacyaha muri Amerika zimushyiriyeho impapuro mpuzamahanga zo kumuta muri yombi.

Ubushinjacyaha buvuga ko hagati ya 2014 na 2018, McAfee yirengagije nkana gutangaza imisoro yinjije mu bikorwa yabaga yakoze bibyara inyungu, ubundi agahimba amayeri yatumaga amafaranga yishyuwe atanyuzwa kuri konti ze, ahubwo akanyuzwa kuri konti z’abandi bantu b’inshuti ze kugira ngo atazayatangira umusoro.

Bakomeza bavuga ko uyu mugabo yakoreye akayabo karenga miliyoni 23$ avuye mu bikorwa byo kwamamaza ifatanga ryo kuri internet (cryptocurrencies), kwitabira inama, gutanga ubujyanama ku bindi bigo ndetse no gutanga uburenganzira kuri filime yamukozweho, ariko ibyo byose akaba atarabibaruje mu misoro.

Uyu mugabo kandi ubwo yatangiraga gukekwa, yakomeje kubeshya amakuru, kugeza ubwo inzego z’iperereza zitangiye kumukurikirana bya hafi.

Kugeza ubu uyu mugabo afungiye muri Espagne, aho ategerejwe koherezwa muri Amerika kugira ngo aburane, yaramuka atsinzwe akaba ashobora kumara imyaka itanu muri gereza.

McAfee kandi yari amaze igihe avugwaho imyitwarire iteye impungenge, dore ko aherutse kuvugwa mu bikorwa by’urugomo n’ubwicanyi bwabereye mu gihugu cya Belize, ariko akaba atarashinjwe icyaha runaka.

Uyu mugabo kandi aherutse guhagarikirwa ku kibuga cy’indege cyo muri Repubulika y’Abadominikani, ashinjwa ibyaha birimo kwinjirana ibiturika bitemewe n’amategeko. Ibi bikiyongera ku buryo asanzwe azwi nk’umuntu ukunda imbunda cyane.

Muri Werurwe uyu mwaka nabwo, uyu muherwe yari yatangaje ko aziyamamariza kuyobora Amerika, ariko uyu mugambi we ntiwarenga umutaru kuko atigeze ahabwa ubwo burenganzira.

John McAfee yakungahajwe n’Ikigo gicunga umutekano wo kuri murandasi cya McAfee Associates yashinze mu 1984, kikaza kugurwamo imigabano ingana na 48% n’ikindi kigo cya Intel Corp. ku gaciro ka miliyari 7.7$ mu 2010.

John McAfee yatawe muri yombi akekwaho kunyereza imisoro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .