Umunyamerikakazi yahigitse abarimo Mukasonga yegukana igihembo cyitiriwe Nobel mu buvanganzo

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 8 Ukwakira 2020 saa 03:26
Yasuwe :
0 0

Umusizi w’Umunyamerikakazi, Louise Glück, yegukanye igihembo cyitiriwe Nobel mu cyiciro cy’ubuvanganzo, cyatanzwe na Swedish Academy, ikigo gishinzwe guteza imbere umuco muri Suède.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe hanze n’iki kigo, rigaragaza ko uyu musizi yabikesheje ubuhanga bwe budashidikanywaho. Rikomeza riti "Igihembo cyitiriwe Nobel mu buvanganzo mu 2020 gihawe umusizi w’Umunyamerikakazi Louise Glück."

Uyu mukecuru w’imyaka 77 yari mu cyiciro kimwe n’abandi barimo umwanditsi w’ibitabo w’Umunyarwandakazi Scholastique Mukasonga, na we washyirwaga mu majwi ko ashobora gutsindira iki gihembo.

Louise Glück kandi yari kumwe n’abahanga nka Maryse Condé wo muri Guadeloupe, Umurusiya Lyudmila Ulitskaya, Umuyapani Haruki Murakami, Umunya-Canada Margaret Atwood n’abandi b’ibikomerezwa ku rwego rw’Isi, bose hamwe bari 31.

Louise Elisabeth Glück yavutse ku wa 22 Mata 1943, i New York. Yagiye atwara ibihembo bitandukanye by’ubuvanganzo birimo ’National Humanities Medal’, ’Pulitzer Prize’, ’National Book Award’ n’ibindi byinshi.

Uretse ubusizi, ni n’umwarimu muri Kaminuza ya Yale. Iki gihembo kimaze kwegukanwa n’abantu 116 barimo abagore 15 gusa. Uwaherukaga ni Olga Tokarczuk wo muri Pologne, wagihawe muri 2018 mu gihe Umunya-Australie, Peter Handke w’imyaka 77, ari we waherukaga kucyegukana.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .