USA: Nyuma y’imyaka 67, umugore agiye kuzurizwaho igihano cy’urupfu

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 18 Ukwakira 2020 saa 09:36
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’imyaka 67, Lisa Montgomery agiye kuba umugore wa mbere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wuzurijweho igihano cy’urupfu, dore ko uwaherukaga kwicwa hari mu 1953.

Montgomery yakatiwe urwo gupfa nyuma yo guhamwa n’ibyaha yakoreye muri Missouri mu 2004, byo kwica umugore utwite akamukuramo umwana akamutwara. Iki gihano cy’urupfu biteganywa ko kizashyirwa mu bikorwa ku wa 8 Ukuboza, aho azicwa atewe urushinge rurimo uburozi.

Montgomery yakatiwe iki gihano nyuma y’uko mu 2007 yahamijwe icyaha cyo gushimuta umuntu no kwica abigambiriye, asabirwa igihano cy’urupfu.

Ni igihano cyajuririwe n’umuhagarariye mu mategeko, wavuze ko ubwo Montgomery yari akiri umwana yakubiswe cyane bikamuviramo kugira ikibazo ku bwonko, ku buryo ibi byaha yahamijwe byombi yabikoze atabigambiriye.

Mu Ukuboza kandi igihano cy’urupfu kizahabwa Brandon Bernard, uri mu bagize uruhare mu kwica ba Minisitiri babiri b’urubyiruko mu 1999.

Umugore waherukwaga guhabwa igihano cy’urupfu muri iki gihugu ni Bonnie Heady wishwe mu 1953, washyizwe mu cyumba kirimo gas.

Igihano cy'urupfu cyasabiwe Lisa Montgomery kizashyirwa mu bikorwa ku wa 8 Ukuboza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .