USA: Pence na Harris bahuriye mu kiganiro mpaka nk’abashaka kuba Visi Perezida, isazi ica ibintu

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 8 Ukwakira 2020 saa 08:10
Yasuwe :
0 0

Ku nshuro ya mbere, abakandida ku mwanya wa Visi Perezida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bahuriye mu biganiro mpaka, cyabaye mu gihe habura igihe kitageze ku kwezi ngo habe amatora y’Umukuru w’Igihugu.

Senateri Kamala Harris wo mu ishyaka ry’aba- démocrate wiyamamaza hamwe na Joe Biden, yari ahanganye na Visi Perezida wa Amerika, Mike Pence.

Ni ikiganiro cyabereye muri Kaminuza ya Utah. Nibwo bwa mbere umwiraburakazi yari agiye muri iki kiganiro, kuko Harris ari we mugore w’umwirabura wa mbere mu mateka uri guhatanira kuba Visi Perezida w’iki gihugu.

Iki kiganiro mpaka cyari gitandukanye kure n’icyabanje mu minsi ishize cyahanganishije Perezida Trump na Joe Biden bahataniye umwanya w’Umukuru w’Igihugu, cyanenzwe cyane ku bwo gucana mu magambo, ku buryo nta n’umwe warekaga mugenzi we ngo atange igitekerezo, ahubwo yahitaga amuvugiramo.

Iki kiganiro kibaye mu gihe Perezida Trump n’umugore we bombi barwaye Coronavirus kimwe n’abandi bantu ba hafi muri White House. Ni mu gihe kandi abanyamerika barenga 210000 bamaze guhitanwa n’iki cyorezo.

Iyi ni yo ngingo yahereweho aho Harris yumvikanye inshuro nyinshi ashinja Pence ko ntacyo ubutegetsi bwe na Trump bwakoze mu gukumira ikwirakwira ry’iki cyorezo no guhangana n’ingaruka cyateye.

Uko Harris yungikanyaga ibitekerezo binenga ubuyobozi bwa Trump, ni nako Pence nawe yari ku rundi ruhande amuha ibindi bigaragaza ko ibyo we n’uwo abereye Visi Perezida bakoze aribyo byari bikwiye.

Uyu mugore yavuze ko Pence na Trump “nta gahunda bafite” yo kurwanya ingaruka z’iki cyorezo, ariko ko Joe Biden we ayifite.

Pence yamusubije ko gahunda ya Harris na Biden yiganye ibyo ubuyobozi bwa Trump bwamaze gukora, kuko ishingiye ku kwihutisha ibijyanye n’urukingo, avuga ko kunenga ibimaze gukorwa n’ubuyobozi bwa Trump ari ugusuzugura imbaraga zikoreshwa n’abaganga mu gukumira iki cyorezo.

Nta muntu n’umwe muri iki kiganiro wamaze umwanya avuga ku bijyanye no kuba muri White House haherutse kwaduka icyorezo cya Coronavirus cyatumye benshi bashyirwa mu bitaro.

Impaka zikomeye zagaragaye ku ngingo ijyanye n’ivanguraruhu ndetse n’uburyo bw’iyubahirizwa ry’amategeko. Pence yamaganye ibijyanye n’irondaruhu ndetse no gukoresha imbaraga z’umurengera mu kubahiriza amategeko mu bikorwa byo guhosha imyigaragambyo yadutse muri Amerika.

Yavuze ko yizera inzego z’ubutabera ndetse ko kuvuga ko igihugu cye cyimakaje ibijyanye n’ivanguraruhu ari igitutsi ku bantu bose bashinzwe iyubahirizwa ry’amategeko.

Harris yahise amusubiza ati “Ntabwo nicaye hano ngo nigishwe na Visi Perezida icyo iyubahirizwa ry’amategeko rivuze muri iki gihugu”.

Aba bakandida bombi bakoze iyo bwabaga kugira ngo bahagarare ku bitekerezo by’abo babereye ba Visi Perezida.

Isazi yari kuri Pence yavugishije benshi

Mu minota 90 ikiganiro cyamaze, hari ibindi byavugishije abantu cyane, by’umwihariko isazi yari ku mutwe wa Pence. Yamaze iminota ibiri n’amasegonda icyenda iri ku musatsi we wera.

Inshuro nyinshi yagerageje kuyirukana azunguza umutwe, ariko yo ikaguma ku mutwe. Byatumye abantu bari bakurikiye ikiganiro kuri Televiziyo bavuga ko ibintu byahindutse ko abantu batatu aribo bari kujya impaka, aho kuba babiri, isazi nayo bayigira umuntu wa gatatu uri mu kiganiro.

Biden wari ukurikiye ikiganiro yahise yandika ku rukuta rwe rwa Twitter ko agiye gutangiza igikorwa cyo kwitanga amadolari atanu kuri buri muntu kugira ngo iyi sazi ibe yaguruka.

Impuguke muri Politiki ya Amerika akaba n’umwarimu muri Kaminuza ya Virginia, Larry Sabato, we yavuze ko iyo sazi nayo izi politiki mu gihe umunyarwenya Travon Free we yavuze ko ibihe by’ingenzi byaranze iki kiganiro mpaka ari isazi yari ku mutwe wa Pence.

Kamala Harris yumvikanye inshuro nyinshi anenga ubuyobozi bwa Trump ku bijyanye n'imihindagurikire y'ikirere, ivanguraruhuru n'ingamba zo gukumira COVID-19
Isazi yari ku mutwe wa Pence yavugishije benshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .