Uwahoze ari umuyobozi wa Guantánamo yakatiwe gufungwa imyaka ibiri

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Ukwakira 2020 saa 10:37
Yasuwe :
0 0

Uwahoze ari umuyobozi mu kigo cya gisirikare cya Naval Station Guantanamo Bay (GTMO), ari nacyo kibamo gereza ya Guantánamo muri Cuba, Captain John Nettleton, yakatiwe gufungwa imyaka ibiri nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo kubangamira ubutabera no gukora inyandikomvugo zitarimo ukuri.

Nyuma y’urubanza rwamaze iminsi itanu, ku wa 17 Mutarama 2020 umucamanza wo muri Florida yahamije ibyaha Captain John Nettleton w’imyaka 53, ibyaha birimo bibiri byo kubangamira ubutabera, icyaha kimwe cyo guhisha ibimenyetso n’ibyaha bibiri byo gukora inyandikomvugo zitarimo ukuri, byose bifitanye isano n’iperereza ryakorwaga ku rupfu rw’umusivili Christopher M. Tur wakoraga muri GTMO.

Tur w’imyaka 42 yabonetse yarohamye mu mazi kuri Guantanmo ku wa 11 Mutarama 2015. Mu isuzuma ryakorewe umurambo ryagaragaje ko yari yagize ibikomere ku mutwe mbere yo kurohama, ndetse yari yavunitse imbavu enye.

Raporo ya muganga yemeje ko Tur yishwe no kurohama mu mazi, bigakekwa ko byatewe n’impanuka.

Ibimenyetso byaje kugaragarizwa urukiko ariko byerekanye ko Tur yashwanye na Nettleton wari umuyobozi muri GTMO, bashwanira mu kabari k’abofisiye ku wa 9 Mutarama 2015, Tur amushinja kuryamana n’umugore we.

Muri iryo joro kandi ngo Tur yagiye mu rugo rwa Nettleton bararwana, ku buryo Tur yaje gukomereka. Nyuma gato yaje kuburirwa irengero ku wa 10 Mutarama 2015, ari nabwo nyuma yabonetse areremba mu mazi.

Nubwo yari aziko yageze iwe ndetse bagashyamirana agakomereka, Nettleton ngo yabeshye abamukuriye n’abandi bayobozi mu ngabo zirwanira mu mazi, ko Tur aheruka kugaragara muri ‘Officer’s Club’ mu ijoro ryabanje.

Nettleton ngo ntiyanavuze ko Tur yamushinje kumuca inyuma n’umugore we, ndetse ko yagiye iwe ndetse bakarwana, agakomereka. Ngo yakomeje guhishira ibimenyetso no gukora inyandikomvugo zirimo ibinyoma, ubwo abagenzacyaha bakomezaga gushakisha Tur no mu gihe hakorwaga iperereza ku rupfu rwe.

Nyuma y’umwanzuro w’urukiko ku wa Kane, Minisiteri y’Ubutabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko Nettleton “yayobeje ndetse akabangamira abagenzacyaha ashaka kumvikanisha ukundi ibyabaye kuri Tur, ku buryo iki gihano kigomba gutuma abyishyurira ikiguzi kiri hejuru.”

Gusa ngo icyo kiguzi ntigihura n’icyatanzwe n’umuryango wa Tur, kuko agahinda kabo kakomejwe n’ibikorwa bya Nettleton.

Minisiteri y’Ubutabera yavuze ko yashimijwe no gukorana na Serivisi z’Ubugenzacyaha mu Ngabo zo mu Mazi (NCIS) kugira ngo Nettleton wasezerewe mu ngabo aryozwe ibikorwa byo kubangamira ubutabera, guhishira ibimenyetso n’inyandikomvugo zitarimo ukuri.

Uwahoze ari umuyobozi wa Guantanamo yakatiwe gufungwa imyaka ibiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .