White House yashyize hanze amafoto ya Trump ari gukorera akazi mu bitaro

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 4 Ukwakira 2020 saa 03:36
Yasuwe :
0 0

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byashyize hanze amafoto ya Donald Trump aho arwariye mu bitaro, bimugaragaza akomeje akazi ke nk’Umukuru w’Igihugu.

Trump amaze iminsi ibiri mu bitaro bya Gisirikare bya Walter Reed biri mu gace ka Bethesda muri Leta ya Maryland aho ari kuvurirwa kuva ku wa Gatanu ubwo byatangazwaga ko yanduye icyorezo cya Coronavirus.

Abaganga ba Trump batangaje ko ari koroherwa bitandukanye n’uko yagiye mu bitaro ameze, ndetse ko ariho akomereje zimwe mu nshingano ze nk’Umukuru w’Igihugu.

Trump nawe yatangaje ko mu minsi mike azaba yavuye mu bitaro agasubira mu kazi ke dore ko mu kwezi gutaha azahatana na Joe Biden mu matora ya Perezida wa Repubulika.

Trump yagaragaye ari mu bitaro, afite inyandiko nk'umuntu uri gutunganya inshingano ze
Imwe mu mafoto yashyizwe hanze igaragaza Trump ari ahantu hameze nko mu biro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .