Zuckerberg yavuye ku izima yemera ko Facebook ikumira abahakana Jenoside yakorewe Abayahudi

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 13 Ukwakira 2020 saa 11:06
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi wa Facebook Mark Zuckerberg yavuye ku izima yemera ko iki kigo kizajya gikumira ubutumwa bupfobya Jenoside yakorewe Abayahudi, ibi abyemeye nyuma y’igihe kinini avuga ko kubakumira byaba ari ukubanigana ijambo, ibintu byaba binyuranyije n’amahame ya Facebook.

Kuri uyu wa 12 Ukwakira nibwo Facebook,yatangaje ko yafashe icyemezo cyo kujya ikumira ubutumwa burimo amagambo apfobya Jenoside yakorewe Abayahudi. Ni umwanzuro mushya kuko mu busanzwe ubutumwa nk’ubu ntibwari busanzwe mu ubwo uru rubuga rukumira.

Nyuma y’uyu mwanzuro wa Facebook, Mark Zuckerberg na we yashyize hanze ubutumwa buvuga ko byabagoye kuwufata yemeza ko ariko ari wo wari ukwiye.

Ati “Nagowe n’igitutu kiri hagati y’ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo no gukumira ubutumwa nk’ubu bupfobya, ariko ibi nibyo byari bikwiye[…]Ibitekerezo byanjye byaragutse.”

Mark Zuckerberg avuze ibi nyuma y’uko mu 2018 yari yatangaje ko gukumira ubutumwa bw’abapfobya Jenoside yakorewe Abayahudi kwaba ari ukunigana abantu ijambo.

Iki gihe yagize ati “Ndi Umuyahudi, hari abantu bahakana,Jenoside yakorewe Abayahudi, mbibona nk’ibibangamye. Ariko hejuru ya byose, sinemera ko urubuga rwacu rugomba kubikumira. Ntekereza ko hari ibintu bitandukanye abantu bumva nabi, sintekereza ko babyumva nabi babishaka.”

Aya magambo yavuzwe na Zuckerberg yavuzwe mu myaka ibiri ishize yatangiye gutuma abenshi bamunenga bavuga ko ibyo yavuze bitari bikwiye kuvugwa n’umuntu uri ku rwego rwe.

Hagati ya 1941 na 1945 nibwo ubutegetsi bwa Adolf Hitler bwishe Abayahudi basaga miliyoni esheshatu.Ubu bwicanyi bwaje gushyirwa mu rwego rwa Jenoside.

Mark Zuckerberg yemeje ko nta butumwa bupfobya Jenoside yakorewe Abayahudi buzongera kwemererwa gutambuka kuri Facebook

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .