Tariki 13 Ukwakira

Yanditswe na

SHIKAMA Dioscore

Kuya 13 Ukwakira 2015 saa 06:00
Yasuwe :
0 0

Tariki 13 ni umunsi wa 286 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 79 uyu mwaka ukagera ku musozo.
Uyu munsi Kiliziya Gatolika yizihiza Mutagatifu Janvier na Carpus.
Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1884: Greenwich, mu Mujyi wa London mu gihugu cy’u Bwongereza hagizwe ahagena igihe mpuzamahanga (Universal Time).
1946: Igihugu cy’u Bufaransa cyemeye itegeko nshinga rishyiraho repubulika ya kane.
1962: Mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’inyanja y’Amahoro (Pacific Northwest Ocean) (...)

Tariki 13 ni umunsi wa 286 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 79 uyu mwaka ukagera ku musozo.

Uyu munsi Kiliziya Gatolika yizihiza Mutagatifu Janvier na Carpus.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1884: Greenwich, mu Mujyi wa London mu gihugu cy’u Bwongereza hagizwe ahagena igihe mpuzamahanga (Universal Time).

1946: Igihugu cy’u Bufaransa cyemeye itegeko nshinga rishyiraho repubulika ya kane.

1962: Mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’inyanja y’Amahoro (Pacific Northwest Ocean) hadutse inkubi y’umuyaga udasanzwe uzwi mu ndimi z’amahanga nka cyclone. Iyi nkubi yasize ihitanye abantu bagera 46.

1967: Ku nshuro ya mbere mu mateka y’ishyirahamwe ry’umupira w’intoki wa Basketball muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (American Basketball Association), hakinwe igikombe cy’uwo muryango muri Leta ya California, ikipe ya Anaheim Amigos itsindwa na Oakland amanota 134 ku 129.

1970: Fiji yinjiye mu Muryango w’Abibumbye.

1972: Indege ya Aeroflot Ilyushin Il-62 yagiriye impanuka hanze y’umurwa mukuru wa Moscow; iyi mpanuka yahitanye abantu 176.

1983: Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika hashyizwe ahagaragara umuyoboro wa telefoni zigendanwa ( cellular network) muri Leta ya Illinois, bikozwe n’ ikompanyi ikora ibijyanye n’itumanaho yitwa Ameritech Mobile Communications muri iki gihe izwi nka AT&T.

1990: Mu gihugu cya Libani hasojwe intambara ya gisivile izwi mu mateka nka ’Lebanese Civil War’. Ibi byabaye nyuma y’igitero cyagabwe n’ingabo za Syria mu duce tunyuranye, gituma hahirikwa ku butegetsi Jenerali Michel Aoun wari Perezida wa Libani.

2010: Mu gihugu cya Chile habaye impanuka mu kirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro cy’ahitwa Copiapó. Abakozi bagera kuri 33 bashoboye kurokoka iyi mpanuka nyuma y’iminsi 69 bibera ikuzimu bategereje ubutabazi bw’ababari hejuru.

Aha abakozi bo mu kirombe bari batarakurwa ikuzimu

Bamwe mu bavutse uyu munsi

1978: Jermaine O’Neal, umukinnyi wa Basketball wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

1979: Mamadou Niang, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu gihugu cya Senegal.

Bamwe mu batabarutse uyu munsi

1995: Ali Faik Zaghloul, umunyamakuru wo mu Misiri.

2003 : Bertram Brockhouse, umunyabugeni ukomoka mu gihugu cya Canada, wanahawe igihembo cyitiriwe Nobel.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .