Abagore batatu bashyizwe muri batanu bazatoranywamo umuyobozi wa WTO

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 18 Nzeri 2020 saa 05:45
Yasuwe :
0 0

Inkubiri yo gushaka uzasimbura Roberto Azevêdo wivanye ku mwanya wo kuyobora Umuryango Ushinzwe Uburucuzi Mpuzamahanga (WTO) irakomeje aho batanu bazatoranywamo abandi babiri bazavamo uzayobora WTO bamaze kumenyekana.

Ni amatora Afurika yitabiriye cyane, kuko muri batanu bageze mu cyiciro cya nyuma, abagore babiri muri batatu basigayemo ari Abanyafurika. Abo ni Amina Mohamed wo muri Kenya n’uwahoze ari Minisitiri w’Imari muri Nigeria, Ngozi Okonjo-Iweala.

Aba bazaba bahanganye na Yoo Myung-hee wo muri Koreya y’Epfo, Mohammad Al-Tuwaijri wo muri Arabie Saoudite na Liam Fox, wigeze kuba Minisitiri mu Bwongereza.

Undi Munyafurika wari kuri urwo rutonde ni Hamid Mamdouh wo mu Misiri, wamaze gukuramo ake karenge, aherekejwe na Jesus Seade wo muri Mexique na Tudor Ulianovschi wo muri Moldova.

Nta na rimwe byigeze bibaho ko WTO iyoborwa n’umugore cyangwa Umunyafurika, mu myaka 25 iri shyirahamwe rimaze.

Icyiciro cya kabiri cy’amatora kizaba hagati ya 24 Nzeri na 6 Ukwakira 2020, mu gihe amatora ya nyuma ategerejwe ku wa 7 Ugushyingo 2020.

WTO ivuga ko muri rusange aya matora ari kugenda neza, kandi ko ibihugu 164 bigize uyu muryango biri kuyagiramo uruhare.

Umuyobozi mushya wa WTO azahura n’ingorane zikomeye zijyanye n’uburyo uyu muryango wabaye isibaniro ry’amakimbirane hagati ya Amerika n’u Bushinwa, aho Amerika ishinja WTO kubogamira ku ruhande rw’u Bushinwa.

Uyu muyobozi kandi azaba afite inshingano yihutirwa yo kurwanya umuco wakujijwe na Coronavirus wo kwikubira ibicuruzwa nkenerwa, ikintu kibusanya n’amahame y’uwo muryango agendanye no guteza imbere ubucuruzi mpuzamahanga.

Uyu muryango kandi uhanzwe amaso ku kugerageza guhosha igisa nk’intambara y’ubutita hagati y’u Bushinwa na Amerika, iri kurwanishwa cyane ubucuruzi mpuzamahanga aho buri gihugu kiri kongerera ikindi imisoro ku bicuruzwa mu buryo butanyuze mu mucyo.

Ngozi Okonjo-Iweala wahoze ari Minisitiri w'Imari muri Nigeria yageze mu cyiciro cya nyuma mu bahataniye kuyobora WTO
Amb. Dr. Amina Mohamed watanzwe na Kenya na we ari mu cyiciro cya nyuma cy'abahatanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .