Afurika y’Epfo yafunguye ingendo z’indege ku banyafurika bose, ikumira ibihugu birimo Amerika

Yanditswe na Tuyishimire Raymond
Kuya 1 Ukwakira 2020 saa 04:31
Yasuwe :
0 0

Afurika y’Epfo yafungiye ibibuga by’indege nyuma y’igihe bifunze kubera icyorezo cya Coronavirus, gusa ikumira abaturage baturutse mu bihugu 50 birimo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bwongereza mu gihe abanyafurika bose bo bemerewe kwinjira.

Muri Werurwe nibwo Afurika y’Epfo yashyizeho ingamba zikomeye zirimo n’ifungwa ry’imipaka, inashyiraho gahunda ya Guma mu Rugo mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Nubwo yafunguye ingendo, nicyo gihugu cyibasiwe cyane na Coronavirus muri Afurika kuko kugeza ubu ifite abantu 674.339 banduye mu gihe 16.734 bo bapfuye.

Mu bemerewe gukorera ingendo muri Afurika y’Epfo ntiharimo abo mu Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Burusiya, u Buhinde, u Bufaransa nka bimwe mu bihugu byashegeshwe n’iki cyorezo.

Gusa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Naledi Pandor, yavuze ko abantu bo mu bihugu byibasiwe cyane n’iki cyorezo bemerewe kwinjira muri Afurika y’Epfo ari abacuruzi, abadipolomate, abashoramari ndetse n’abakora siporo babigize umwuga.

Yakomeje avuga ko abagenzi bose baturutse mu bihugu byose bya Afurika bo bemerewe kwinjira ariko bazajya babanza kwerekana ko bipimishije COVID-19 mbere y’amasaha 72.

Afurika y'Epfo yafunguye ikibuga cy'indege

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .